Ikoranabuhanga mu buvuzi ryaba igisubizo muri Afurika


Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Afurika “Africa CDC”, Dr Ahmed Ogwell Ouma, ubwo yatangizaga gahunda ihamye yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byerekeye ubuzima ku mugabane w’Afurika kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2023, yasabye ibihugu bya Afurika guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuvuzi.

Dr Ahmed Ogwell yagaragaje ko kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima muri Afurika bigamije guhindura uru rwego n’uburyo ibihugu by’Afurika bihangana n’indwara z’ibyorezo.

Yavuze ko Africa CDC iri muri gahunda igamije gufasha umugabane kwigira by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima nka kimwe mu bikunze kugaragaza intege nke ugereranyije n’indi migabane.

Ati “Turi kubikorera abanyafurika, tuzanye ikoranabuhanga twizera ko umugabane uzungukiramo ndetse n’Isi muri rusange. Turatekereza ko tugiye gukoresha buri kimwe cyose kiri muri izi ngamba kugira ngo tugere aho twifuza kugera.

Yavuze ko iyi gahunda izafasha mu gutahura nyirizina ahari ibyorezo no gutanga amakuru ya nyayo ku ndwara runaka iri mu gihugu, mu karere cyangwa mu gace runaka muri Afurika nkuko byakorwaga mu gihe cya Covid-19.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.