Impinduka zikomeye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi


Dr Mukeshimana Gérardine wari umaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuwe na Dr Ildephonse Musafiri wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Aya mavugurura yakozwe na Perezida Paul Kagame nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023.

Dr Mukeshimana wakuwe kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yawugiyeho muri Nyakanga 2014 ubwo hajyagaho Guverinoma nshya yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.

Dr Ildephonse Musafiri umusimbuye, we yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiyeho muri Kanama 2023, ni ukuvuga ko yari ataruzuza umwaka yinjiye muri iyi Minisiteri asimbuyemo uwari uyimazemo imyaka ikabakaba 10.

Perezida Paul Kagame yakoze amavugurura mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), aho yashyizeho umuyobozi mukuru wacyo, ari we Dr Thelesphore Ndabamenye.

Clarisse Umutoni we yagizweUmuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu (Chief Finance Officer) muri iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NAHIMANA Claude


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.