DRC ikomeje guhakana ibiyireba ahubwo igatunga urutoki u Rwanda


Ibisobanuro bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhakana uruhare rwayo mu gukorana no gutera inkunga FDLR, bikomeje gufata indi ntera bitewe n’ibimenyetso simusiga bigaragaza uburyo ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zifashisha abarwanyi ba FDLR kurwanya M23 ndetse n’ibyegeranyo bitandukanye harimo n’ibya Human Right Wacht bigaragaza  ko usibye kuba FARDC yifashisha abarwanyi ba FDLR mu kurwanya M23, igisirikare k’iki gihugu kinaha uyu mutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda intwaro n’amasasu ariko ubuyobozi bw’iki gihugu bukomeza kwerekana indi sura imbere y’iki kibazo.

Mu kiganiro Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DRC aheruka kugirana n’ikinyamakuru Al-Jazira, yabajijwe ibibazo ku makimbirane igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, aho buri gihugu gishinja ikindi gutera inkunga inyeshyamba zigamije guhungabanya umutekano w’ikindi, uyu muyobozi akomeza guheza inguni adakozwa ibyo bashinjwa n’u Rwanda.

Umunyamakuru wa Al Jazira yabajije Patrick Muyaya niba yemera raporo za Human Right Watch zishinja u Rwanda gutera  inkunga umutwe wa M23, maze asubiza agira ati “Nibyo rwose twakunze kubivuga kenshi ko u Rwanda rutera inkunga  M23 mu kuduhungabanyiriza umutekano. Ngirango na raporo za Human Right Wacht zirabishimangira kandi turemeranya nazo .’’

Uyu munyamakuru, yongeye kumubaza impamvu ubutegetsi bwa DRC bukorana n’umutwe wa FDLR ndetse ko muri ibyo byegeranyo bya Human Right Watch bishinja u Rwanda gufasha M23 avuga ko yemeranya nabyo, hari n’aho bishinja  DRC  gukorana no gutera inkunga FDLR,  Muyaya agira ati “Oya, ntabwo dukorana na FDLR kandi nta mutwe n’umwe w’inyeshyamba dukorana nawo. Ibyegeranyo bya Human Right Wacht bishinja DRC gukorana na FDLR ntabwo twabyizera kuko dukeka ko u Rwanda rwaba rwarabahaye amafaranga kugira ngo badushinje ibinyoma no gutuma ikibazo kirushaho gukomera.”

Umunyamakuru wa Al-Jazira, yakomeje guhata ibibazo Patrick Muyaya amubaza impamvu DRC yemera ndetse igasamira hejuru  ibyegeranyo bya Human Right Wacht ku ngingo ishinnja u Rwanda  gutera inkunga M23, ariko, byagera ku ngingo ishinja DRC gukorana na FDLR bakabihakana, kandi izo ngingo zose zikubiye muri ibyo byegeranyo avuga ko yemera , maze asubiza agira ati  “Burya rero ndagirango mbabwire ko M23 itandukanye na FDLR .  M23 ni umutwe uri kwigarurira ubutaka bw’igihugu cyacu mu gihe FDLR ari muvoma idafite icyo itwaye, igamije kwirwanaho.”

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.