Brazil: Ibiza bikomeje kuvana abantu mu byabo ari nako byica abatari bake


Umubare w’abantu bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi yaguye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Brazil ikomeje kwiyongera aho kuri uyu wa mbere bageze kuri 40. Abarega 2000 bakuwe mu byabo n’iyi mvura ya milimetero 600 yateye iyi leta ya Brazil.

Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva yasuye agace kibasiwe, avuga ko amazu adakwiriye kongera kubakwa ahantu hari ibyago byo gucika kw’inkangu cyangwa imyuzure.

Abayobozi bo mu ntara ya Sao Paulo kuri uyu wa mbere bavuze ko hari abandi bantu 4 bapfuye biyongera kuri 36 bari bapfuye ku munsi wari wabanje.

Abakomeretse byitezwe ko bakomeza kwiyongera mu gihe abantu babarirwa muri za mirongo baburiwe irengero.

Perezida Lula yasuye umujyi wa coastal wa Sao Sebastiao ari kumwe na bamwe mu baminisitiri bagize guverinoma aho yiyemeje kongera kubaka uyu mujyi utuwe n’abantu basaga 91,000 gusa yavuze ko amazu azibakwa ahari umutekano.

Yavuze kandi ko Guverinoma irihutisha ibikorwa byo gukora imihanda yangijwe n’inkangu.

Imyuzure yo muri leta ya coastal Sao Paulo iri mu biza biheruka gushegesha Brazil,kuko yangije inyubako,itengura imisozi ndetse iteza ibindi byago binyuranye.

Iyi mvura kandi yibasiye utundi duce nka Ilhabela, Caraguatatuba na Ubatuba,aho hari n’uwo yakomerekeje nkuko Guverinoma ya Sao Paulo yabitangaje.

 

 

INKURU YANDITSWE NA MUSHONGORE Anita


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.