Akarere ka Gicumbi kimwe n’utundi turere tugize u Rwanda, duharanira kwesa imihigo ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ubuyobozi bw’aka karere bugena n’umwanya wa siporo uherekezwa n’ubusabane bugamije kungurana ibitekerezo byubaka igihugu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, ku isaha ya saa yine z’amanywa zuzuye, kuri Sitade ya Gicumbi, habayeho umukino wa gicuti hagati y’abakozi b’akarere ka Gicumbi harimo umuyobozi w’akarere NZABONIMPA Emmanuel , abamwungirije n’abandi bakora mu nzego zinyuranye n’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda. Uyu mukino warangiye Gicumbi itsinze igitego 1 ku busa.…
SOMA INKURUMonth: January 2023
Covid-19 ikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake
Komisiyo ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, yatangaje ko hagati ya tariki 8 Ukuboza 2022 na 12 Mutarama 2023 abantu 59,938 bapfuye ku mpamvu zifitanye isano n’indwara ya Covid-19. Jiao Yahui, umwe mu bayobozi ba Komisiyo ishinzwe ubuzima yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu ko abantu 5,503 bapfuye kubera Covid-19 mu gihe abandi 54,435 bari bafite Covid-19 ariko basanzwe barwaye izindi ndwara zirimo kanseri n’iz’umutima. Ubusanzwe u Bushinwa bwatangazaga imibare y’abapfuye bishwe na Covid-19 gusa, aho kuba izindi ndwara zishobora kongererwa ubukana na Covid-19. Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko…
SOMA INKURUUrubanza rw’abaganga bashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake rwageze ku iherezo
Kuwa 26 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza rwaregwagamo Mugemanshuro Alfred uzobereye mu gutera ikinya na Dr Ntahonkiriye Gaspard, inzobere mu by’indwara z’abagore, bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake. Ibirego byashinjwaga aba baganga babiri ba Baho International Hospital by’uburangare mu rupfu rwa Kamanzi Ngwinondebe Chantal byageze ku iherezo, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bibigaragaza. Ni ibintu ubuyobozi bwa BIH buvuga ko bihura neza n’igenzura bwikoreye, na raporo yagaragajwe nyuma yo gupima umubiri (autopsie). Kamanzi wari ufite imyaka 54 yagannye BIH…
SOMA INKURUKubungabunga ibidukikije biratanga icyizere cyo gusubirana kwa Ozone
Ihagarikwa ry’ibyangiza Ozone ryatanze umusaruro ku kigero cya 99% nk’uko isesengura ryakozwe ku bufatanye n’impuguke za Loni ku masezerano ya Montreal yerekeye ibinyabutabire byangiza Ozone, ryabigaragaje muri raporo ikorwa buri myaka ine. Isesengura ryakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ryagaragaje ko Akayunguruzo ka Ozone kazaba kamaze kwisubiranya mu myaka 40 iri imbere. Ibikorwa bya muntu byagiye bituma mu kirere hoherezwayo ibinyabutabire byatumye Ozone itoboka. Ibi bigira ingaruka ku bushobozi bwayo bwo kurinda ko imirasire y’izuba yangiza ubuzima ku isi. Mu 1987, nyuma y’imyaka irindwi abahanga muri siyansi bagaragaje ko ibinyabutabire byakozwe n’abantu…
SOMA INKURUUmubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ukomeje gutera impungege
Imibare igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye mu mwaka wa 2021 iteye impungenge nk’uko byatangajwe muri Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara kuri wa kabiri tariki 10 Mutarama 2023. Ku bagera kuri miliyoni eshanu, abakabakaba kimwe cya kabiri, ni ukuvuga miliyoni 2,3 bapfuye mu kwezi kwabo kwa mbere nyuma yo kuvuka mu gihe miliyoni 1,4 bapfuye bataruzuza umwaka. Nubwo iyi mibare igituma umuntu uyumvise asesa urumeza, inkuru ya Rfi ivuga ko yagabanutseho 59% ukurikije uko byari byifashe mu 1990. Impamvu zahitanye aba bana ngo zashoboraga kwirindwa binyuze mu kuvugurura…
SOMA INKURUEvery school love story
Ubuzima bwe bukomeje kujya mu kaga abwirwa ko ariko zubakwa
Nyirandagijima Beata utuye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Bigogwe, mu kagari ka Rega, umudugudu wa Ngangare atangaza ko ahohoterwa n’umugabo umukubita ndetse akanamuheza ku mitungo y’urugo, ariko ikimuhangayikishije kurushaho ni ukuba atagira kirengera ahubwo ahora abwirwa ko ariko zubakwa. Yagize ati ” Njye umugabo wanjye arampohotera bikomeye, nagana mu muryango bakambwira ngo ninsubire iwanjye niko zubakwa, nakwiyambaza mudugudu cyane ko ari inshuti y’umugabo wanjye akambwira ko umugore mwiza ari uwihanganira umugabo ko nanjye ngomba gutuza nkihangana”. Nyirandagijimana yemeza ko abona ubuzima bwe buri mu kaga kandi nta bushobozi…
SOMA INKURUNi ryari havugwa ko umwana yahohotewe? Dore ikibiranga
Ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko ni kimwe mu bigize ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ibanze bw’abana. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’iryo guhoza ku nkeke rigira ingaruka zikomeye ku buzima n’umunezero by’abana rikanabangamira urubyiruko n’abana kugira uruhare muri sosiyete bakoresheje ubumenyi n’ubushobozi bafite. Ubushakashatsi bwakozwe na UNICEF ku bana n’urubyiruko 2000 bugamije kugaragaza neza uburemere n’imiterere y’ikibazo kugira ngo gishakirwe umuti nyawo, bwagaragaje bwa mbere imibare ishingiye ku baturage kandi ushobora kugereranya n’indi, igaragaza uburemere n’imiterere y’ihohoterwa ryakorewe abana n’urubyiruko mu Rwanda. Ubu bushakashatsi nanone butanga amakuru ku myifatire ishobora kuganisha umuntu mu…
SOMA INKURUIcyegeranyo ku gucana inyuma kw’abashakanye
Imibare igaragaza ko 20% by’abagabo bakora imibonamo mpuzabitsina n’undi muntu w’igitsinagore utari uwo bashakanye, mu gihe abagore bayikora n’umuntu w’igitsinagabo utari uwo bashakanye ari 13%. Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2010 na 2016 butangazwa ku rubuga Discreet Investigation and Security, bugaragaza ko n’ubwo abagabo ari bo baca inyuma cyane abagore bashakanye, abagore bari hagati y’imyaka 18 na 29 baba batanyuzwe n’abagabo babo ku kigero cya 11%, mu gihe uw’abagabo uri hasi ku 10%. Hagati ya 2000 na 2009 abagabo 29% bari hagati y’imyaka 60 na 69 bagaragaweho no kutanyurwa n’abagore bashakanye…
SOMA INKURUImiti imaze iminsi ivugwaho kongera igitsina yahagaritswe mu Rwanda
Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyahagaritse imiti ikoreshwa mu kongera igitsina, gitangaza ko abayiranguye n’abayicuruza bagomba kuyisubiza aho bayikuye mu kwirinda ko yakoreshwa ikaba yakwangiza imibiri y’abantu. Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono kuwa 30 Ugushyingo 2022 n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Emile Bienvenue nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bigo bikora bikanacuruza imiti ikomoka ku bimera, iki kigo kigasanga itujuje ubuziranenge. Imiti yahagaritswe irimo uwitwa ‘Dawa ya Kupanua Uume’ ukoreshwa mu kongera igitsina cy’umugabo ndetse n’uwitwa ‘Ngetwa 3’ upima garama 130 ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi,…
SOMA INKURU