Umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ukomeje gutera impungege

Imibare igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye mu mwaka wa 2021 iteye impungenge nk’uko byatangajwe muri Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara kuri wa kabiri tariki 10 Mutarama 2023. Ku bagera kuri miliyoni eshanu, abakabakaba kimwe cya kabiri, ni ukuvuga miliyoni 2,3 bapfuye mu kwezi kwabo kwa mbere nyuma yo kuvuka mu gihe miliyoni 1,4 bapfuye bataruzuza umwaka. Nubwo iyi mibare igituma umuntu uyumvise asesa urumeza, inkuru ya Rfi ivuga ko yagabanutseho 59% ukurikije uko byari byifashe mu 1990. Impamvu zahitanye aba bana ngo zashoboraga kwirindwa binyuze mu kuvugurura…

SOMA INKURU

Ubuzima bwe bukomeje kujya mu kaga abwirwa ko ariko zubakwa

Nyirandagijima Beata utuye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Bigogwe, mu kagari ka Rega, umudugudu wa Ngangare atangaza ko ahohoterwa n’umugabo umukubita ndetse akanamuheza ku mitungo y’urugo, ariko ikimuhangayikishije kurushaho ni ukuba atagira kirengera ahubwo ahora abwirwa ko ariko zubakwa. Yagize ati ” Njye umugabo wanjye arampohotera bikomeye, nagana mu muryango bakambwira ngo ninsubire iwanjye niko zubakwa, nakwiyambaza mudugudu cyane ko ari inshuti y’umugabo wanjye akambwira ko umugore mwiza ari uwihanganira umugabo ko nanjye ngomba gutuza nkihangana”. Nyirandagijimana yemeza ko abona ubuzima bwe buri mu kaga kandi nta bushobozi…

SOMA INKURU

Ni ryari havugwa ko umwana yahohotewe? Dore ikibiranga

Ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko ni kimwe mu bigize ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ibanze bw’abana. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’iryo guhoza ku nkeke rigira ingaruka zikomeye ku buzima n’umunezero by’abana rikanabangamira urubyiruko n’abana kugira uruhare muri sosiyete bakoresheje ubumenyi n’ubushobozi bafite. Ubushakashatsi bwakozwe na UNICEF ku bana n’urubyiruko 2000 bugamije kugaragaza neza uburemere n’imiterere y’ikibazo kugira ngo gishakirwe umuti nyawo,  bwagaragaje bwa mbere imibare ishingiye ku baturage kandi ushobora kugereranya n’indi, igaragaza uburemere n’imiterere y’ihohoterwa ryakorewe abana n’urubyiruko mu Rwanda. Ubu bushakashatsi nanone butanga amakuru ku myifatire ishobora kuganisha umuntu mu…

SOMA INKURU