Rwanda: Ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, cyatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo 2022, hirya no hino mu Rwanda ibiciro ku masoko byazamutse ku ijanisha rya Imibare iki kigo cyashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu igaragaza ko ibiciro bikomatanyije (byo mu mijyi no mu byaro) byazamutse kuri iki kigero bivuye ku ijanisha rya 31% byari byiyongereyeho mu Ukwakira 2022. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 64,5% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 14,6%. Iyo urebye mu mijyi gusa usanga mu Ugushyingo 2022, ibiciro…

SOMA INKURU

Umushinga wo kurengera abakora uburaya ugeze kure

Minisitiri w’Ubutabera muri Afurika y’Epfo, Ronald Lamola yatangaje ko umushinga w’itegeko ugamije kurengera abakora uburaya bahohoterwa cyane witezweho gukura uburaya mu gitabo cy’amategeko ahana y’iki gihugu.  Ati “Byitezwe ko gukura uburaya mu byaha bizagabanya ibikorwa bwo guhonyora uburenganzira bw’ababukora. Bizagira uruhare kandi mu gufasha abakora aka kazi kugera kuri serivisi z’ubuzima, gukora neza ndetse binakumira ukwitinya.” Byitezwe ko iri tegeko niritangira kubahirizwa abakora uburaya n’abagura indaya batazongera gufatwa nk’abakoze icyaha. Imibare igaragaza ko muri Afurika y’Epfo habarirwa abakora uburaya barenga ibihumbi 150 ariko bakoba bakorerwa ihohoterwa rikomeye habayeho kwitwaza itegeko.…

SOMA INKURU

Impamvu yashyizwe mu bagore 100 bakomeye ku isi

Urutonde Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yashyizweho mu bagore 100 bakomeye ku isi by’umwihariko urw’abagore bagaragaje ibikorwa bidasanzwe mu mwaka wa 2022, akaba ari ku mwanya wa 95. Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko bimwe mu byatumye Perezida Suluhu ashyirwa kuri uru rutonde ari imbaraga yakoresheje mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri Tanzania kandi cyari cyarirengagijwe n’uwamubanjirije, Dr John Pombe Magufuri. Yashyizwe kuri uru rutonde kandi kubera imbaraga yakoresheje mu guteza imbere uburinganire, uburezi, ubuzima, imiyoborere myiza ndetse n’ibijyanye n’amahoro. Uru rutonde rugaragaraho abandi bagore bakomeye mu myanya itandukanye barimo Perezida…

SOMA INKURU

RDC: M23 irashyize ivuye ku izima

Nyuma yo kwihagararaho ndetse no gutangaza ko badateze gusubira inyuma bakava mu duce tunyuranye bafashe, umutwe wa M23 wavuye ku izima utangaza ko witeguye guhagarika imirwano ndetse ukanava mu duce wari umaze kwigarurira, nk’uko wabisabwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola. M23 kandi igaragaje ubu bushake mu gihe kuri uyu wa Kabiri i Nairobi muri Kenya hasojwe ibiganiro byari bihuje leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko yiteguye kuyoboka inzira yo gushyira itwaro hasi. M23 yasohoye itangazo, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022, nyuma yo…

SOMA INKURU

Aratabaza nyuma y’iyicwa rubozo akorerwa n’umugabo we

Umugore witwa Dusabimana Jeanette wo mu murenge wa Kitabi,  mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko amaze kurambirwa inkoni akubitwa n’umugabo we kuko amaze kumumugaza, akaba atabaza inzego z’ubuyobozi azisaba kwinjira mu kibazo cye zikagishakira igisubizo kirambye. Uwo mugore w’imyaka 34 y’amavuko asanzwe abana n’umugabo we mu mudugudu wa Uwimisigati, mu kagari ka Uwingugu, mu murenge wa Kitabi, bakaba bamaze kubyara abana bane barimo batatu bavutse ari impanga. Yavuze ko nyuma yo gushakana n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2014, yatangiye kujya amufuhira cyane yabona avuganye n’undi muntu w’igitsinagabo akamukubita…

SOMA INKURU

Agahimbazamusyi kateje ibibazo mu biganiro byari bihuje abanye Congo

Mu gihe ibiganiro bimaze iminsi irindwi bihuje abanye-Congo byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, igikorwa cyimuriwe kuri uyu wa Kabiri kubera ko ibiganiro bitarangiye nk’uko byari byitezwe, imbarutso yabaye agahimbazamusyi. Ibiganiro byatangiye neza, mbere ya saa sita humvwa ibiganiro birimo icyatanzwe n’Umugaba w’Ingabo z’akarere zoherejwe muri Congo, Gen Maj Jeff Nyangah, washimangiye ko batazatuma “umutwe wa M23 wigera ufata umujyi wa Goma.” Ikindi kiganiro cyatanzwe na ambasaderi Mohamed Goyo, cyagarukaga ku bijyanye no gukemura amakimbirame. Ibintu bijya kumera nabi, abitabiriye ibiganiro by’umwihariko abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro,…

SOMA INKURU

Icyo RGB isaba amatorero yo mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasabye imiryango ishingiye ku myemerere kurushaho kunga ubumwe, mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’ubwumvikane buke byakunze kugaragara muri amwe mu matorero.   Ubu butumwa Umukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yabutanze kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga igiterane cy’iminsi itatu cyiswe Rwanda Brethren Conference on Mission, cyateguwe n’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda. Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 200 bitabiriye iki giterane, barimo abashumba n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye muri iri torero, Dr. Kayitesi yagize ati “Niba hari ikintu kimwe muzakura muri iyi nama, ndifuza ko kizaba kumenya…

SOMA INKURU

Impaka ni zose ku kuboneza urubyaro ku bangavu

Umushinga wari watanzwe n’itsinda ry’abadepite bashakaga ko abakobwa b’imyaka 15 bakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko mu Ukwakira, nibwo Inteko Ishinga Amategeko yanze uyu mushinga wari ugamije guhindura itegeko risanzwe ryagiyeho muri 2016 ariko ryemerera kuboneza urubyaro abafite kuva ku myaka 18 gusa. Umwe mu badepite bari bashyigikiye uwo mushinga w’itegeko ubwo wamurikirwaga Inteko, ni Depite Frank Habineza, wavugaga ko ari umushinga mwiza uzakemura ibibazo biri muri sosiyete cyane cyane mu rubyiruko bitewe n’umubare w’abangavu baterwa inda urushaho kwiyongera ndetse benshi bagerageza kuzikuramo bikabaterwa kubura ubuzima kubera gukoresha abantu…

SOMA INKURU

OMS iratanga impuruza ku bwoko bushya bwa Covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko hari ibyago byinshi byo kuba havuka ubwoko bushya bwa Covid-19 aho ubuzwi nka Omicron, uyu muryango ugaragaza ko hakiri ubwandu busaga 500 bwabwo bukiri gukwirakwira. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko imibiri y’abatuye Isi yamaze kuzamura ubudahangarwa bwayo bwo guhangana na Covid-19 ariko avuga ko hari impungenge ku bundi bwoko bushya bwa Coronavirus bushobora kuza. Ati “OMS igereranya ko nibura 90% by’abatuye Isi bamaze kugira ubudahangarwa bwo guhangana na Virusi ya SARS-Cov-2, biturutse ku nkingo zagiye zitangwa.” Yakomeje ati…

SOMA INKURU

Rwanda: Urubyiruko rube maso SIDA iravuza ubuhuha

Nta wakwirengagiza byinshi  byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya virusi itera SIDA, ariko haracyari urugendo mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kurandura ubwandu bushya kuko bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, muri bo abenshi bakaba ari igitsina gore.  Ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA, wijihijwe none tariki ya 1 Ukuboza, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya no guhangana na SIDA”, hagaragajwe impungenge zikomeye z’ubwiyongere bwa VIH/ SIDA mu rubyiruko bamwe muri rwo berekana icyibyihishe inyuma. Ndagiwenimana Polinaire, umusore…

SOMA INKURU