Inzitizi mu kwivuza ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona


Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanyije burimo ubwo kutumva no kutabona bavuga ko kubera ko nta bumenyi abaganga bafite ku rurimi rw’amarenga bituma batabaha serivise z’ubuvuzi bakeneye uko bikwiriye.

Ikibazo kinini kurushaho ngo ni uko na bariya bafite ubumuga batazi kwandika no gusoma kugira ngo babe babona uko babwira abaganga ikibazo cyabo.

Muhutukazi Vestine w’imyaka 54, wo  mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Gikoma, umurenge wa Ruhango, ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo, witwa Murebwayire Cecille ufite imyaka 18 ,avuga ko we agerageza kwita ku mwana we ariko ngo abandi babyeyi bo bahura n’ibyo bibazo.

Uyu mubyeyi avuga ko hari bagenzi be bafite abana bafite ubumuga bukomatanyije badahabwa ubuvuzi bakeneye bitewe n’uko abaganga baba batazi neza uburyo bwo kubafasha ndetse n’ababyeyi babo ntibabaherekeze ngo babajyane kwa muganga.

Kubera ko abaganga baba batashoboye kuganira neza n’abafite ubumuga bituma batumva neza uko uburwayi bwabo buteye bityo ntababahe imiti iboneye.

Murebwayire Cecile umwana wa Nyirabahutu wamugaye afite imyaka 4 yemeza ko bagenzi be bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwa no kwivuza
Udahemuka Bernarbin nawe yemeza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga guhabwa serivisi z’ubuvuzi bigorana cyane

Undi mubyeyi utarashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu murenge wa Ntongwe, mu karere ka Ruhango, avuga ko iyo umwana we yarwaye hari ubwo atirirwa amujyana kwa muganga kuko aba azi ko nta bufasha ari buhabwe.

Ngo ahitamo gukoresha imiti ya gakondo cyangwa akagura imiti kuri za farumasi

AtiNjyewe rwose umwana wanjye sinakwirirwa mujyana kwa muganga kuko mba mbona ari nko guta igihe, kuko mujyanayo bakaduha uduti tworoheje, mbifata nko kutwikiza kuko aba atabasha kwivugira uko yiyumva. Nahisemo kuzajya mushakira uduti igihe yarwaye aho guta igihe mujyana kwa muganga”.

Muganga Mujawamariya Speciose yemeza ko hakenewe amahugurwa ku rurimi rw’amarenga ku bantu batanga serivisi z’ubuvuzi

Ibi bibazo byagaragajwe n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, byanashimangiwe na Mujawamariya Speciose uvura indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ruhango.

Mujamariya avuga  ko bakira abarwayi bafite ubumuga butandukanye bwaba ubw’ingingo, ubwo mu mutwe n’ubundi.

Iyo ngo haje utavuga ntiyumve ibitaro byifashisha uwaje amuherekeje wo mu muryango cyangwa kwandika iyo abizi ariko ngo hari ubwo habonekamo imbogamizi.

AtiInzitizi cyangwa imbogamizi ziharari. Imwe muri zo  ni uko akenshi ababakira nta mahugurwa baba bafite ku rurimi rw’amarenga kugira ngo babashe kubakira”.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie , yatangaje ko imwe mu mbogamiizi ikomeye  bahura nazo mu gufasha abafite ubumuga harimo serivisi z’ubuvuzi  zihenze cyane.

Kubera ko ubumuga butandukana mu bukana, Rusibirana avuga ko ubufasha buhabwa ufite ikibazo kiremereye kurushaho abandi.

Icy’uko hari abafite ubumuga badahabwa serivisi nziza kwa muganga ari ikibazo atari azi ariko agiye kugikurikirana.

Akarere ka Ruhango kagizwe n’imirenge 9, harimo abafite ubumuga 4706, bose bakaba barashyizwe mu matsinda,  abasaga 200 bahawe inyunganirangingo.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.