Ambasaderi Nduhungirehe yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda


Ejo hashize, tariki 11 Mutarama 2022, nibwo Ambasaderi Oliver Nduhungirehe, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Lativia, akaba yarazishyikirije Perezida Egils Levits.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ari kumwe na perezida wa Lativia, Egils Levits

Uwo muhango wabaye nyuma yo guhura n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Latvia kuwa Mbere, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko azibanda ku kukabaka ubufatanye buhamye mu by’ubukungu na dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, n’ubwo bitandukanywa n’intera nini, Latvia kikaba ari igihugu gito giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.