Dore uburyo bwizewe MINISANTE yatangaje bwafasha guhangana na Covid-19


Minisiteri y’ubuzima irashishikariza abaturage kwitabira gahunda y’ikingira kandi bakirinda imyumvire ku ngaruka z’inkingo kuko zikomeza kubaka ubudahangarwa bw’imibiri yabo bityo be kuzagirwaho ingaruka zikomeye na Covid 19 yihinduranyije igahabwa izina rya Omicron.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, Ministre w’Ubuzima Dr Danniel Ngamije yagaragaje ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid 19 by’umwihariko ubwoko bushya bwahawe izina rya Omicron ikomeje kwiyongera n’ubwo imibare y’abaremba n’abahitanwa yo itari hejuru.

Minisitiri Ngamije yasobanuye ko ubu bwoko bwiswe Omicron bwandura ku buryo bwihuse cyane kandi ngo hari aho bufite itandukaniro n’ubundi bwoko bwoko bwagiye bwihinduranya kuva icyi cyorezo cyakwaduka.

Abantu bamaze kwandura icyorezo cya  Covid mu cyumweru kimwe ni ibihumbi 6.373 bangana na 5%, mu gihe mu masaha 24 ashize abanduye ari 9.1%; ibipimo byaherukaga mu mezi menshi ashize.

Ku rundi ruhande ariko kwingiza ngo ni intwaro ikomeye yo guhangana n’iki cyorezo; cyokora bamwe baracyafite imyumvire inyuranye ku guhabwa urukingo wo gushimangira kuko bumva inkingo bahawe zihagije, abandi bakaba batumva impamvu yo guhabwa inkingo z’amoko atandukanye.

Minisitiri Ngamije ashimangira ko guhabwa inkingo zinyuranye bifitiye inyungu umubiri kuko biwongerera ubudahangarwa.

Kugeza ubu abamaze guhabwa inkingo zombi ni miliyoni 5.4, mu gihe abahawe dose ya mbere ari miliyoni 7.6 bangana na 85% by’abagomba gukingirwa. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abantu benshi banshi bashoboka ari bwo buryo bwizewe bwo gukomeza guca intege Covid 19 mu bihe bizaza kabone n’iyo byasaba gukingirwa kenshi kuko hari n’ibihugu byatangiye gutanga urukingo rwa 4.

 

Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.