Dore uburyo bwizewe MINISANTE yatangaje bwafasha guhangana na Covid-19

Minisiteri y’ubuzima irashishikariza abaturage kwitabira gahunda y’ikingira kandi bakirinda imyumvire ku ngaruka z’inkingo kuko zikomeza kubaka ubudahangarwa bw’imibiri yabo bityo be kuzagirwaho ingaruka zikomeye na Covid 19 yihinduranyije igahabwa izina rya Omicron. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, Ministre w’Ubuzima Dr Danniel Ngamije yagaragaje ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid 19 by’umwihariko ubwoko bushya bwahawe izina rya Omicron ikomeje kwiyongera n’ubwo imibare y’abaremba n’abahitanwa yo itari hejuru. Minisitiri Ngamije yasobanuye ko ubu bwoko bwiswe Omicron bwandura ku buryo bwihuse cyane kandi ngo hari aho bufite itandukaniro n’ubundi bwoko bwoko bwagiye…

SOMA INKURU

Inzego z’ubuziranenge zasabwe kurushaho kunoza imikorere

Abacuruzi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali barimo abakora ibicuruzwa biva mu nganda, basabye ko inzego zibishinzwe zakurikirana abacuruza ibyiganano bitujuje ubuziranenge, bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse bigasiga isura mbi ibindi bicuruzwa. Abaturage nabo batangaje ko batewe impungenge n’ibicuruzwa bijya ku masoko bitujuje ubuziranenge. Bamwe mu bacuruzi barimo abafite inganda zikora ibinyobwa n’ibiribwa, bavuga ko gutunga ikirango cy’ubuziranenge bituma ibicuruzwa byabo bigira agaciro ku masoko yo mu Rwanda ndetse n’ayo hirya no hino ku isi ndetse abaguzi bakqbigirira icyizere. Ku rundi ruhande ariko hari ibicuruzwa bikomeje kugaragara ku…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yashimiye inzego z’umutekano k’ubw’ibikorwa byaziranze 2021

Perezida wa Repubulika  Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga z’ingabo z’u Rwanda,yashimiye ingabo z’igihugu n’abandi bagize inzego z’umutekano umurava n’ubwitange byabaranze mu bijyanye no kurinda no kurengera abanyarwanda mu mwaka wa 2021;umwaka waranzwe n’imbogamizi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga. Mu butumwa bugamije kubifuriza umwaka mwiza, Perezida Kagame wavuze ko igihugu gitewe ishema na bo, yabwiye abagize inzo z’umutekano nubwo habayeho imbogamizi zirimo icyorezo cya covid-19,bageze ku rugero ndetse banarenza ibyo bari bategerejweho, mu bwitonzi buhamye, kutirebaho bonyine ndetse n’ubunyamwuga. Perezida wa Repubulika yashimiye by’umwihariko abagize inzego z’umutekano bari mu  butumwa hanze…

SOMA INKURU

Rwanda: Shampiyona y’umupira w’amaguru yasubitswe

Hashingiwe ku miterere y’Icyorezo cya Covid-19 kiri kurushaho gukwirakwira, Shampiyona y’Umupira w’Amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ingaga za siporo byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30. Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports yari iyoboye n’amanota 24, irusha inota rimwe APR FC ifite Ibirarane bibiri. Muri Volleyball, hari hamaze gukinwa ibyiciro bibiri by’irushanwa ryateguwe na Forzzabet, ibindi bitatu byari kuzakinwa muri Mutarama 2022. Ibikorwa by’imikino byahagaritswe mu gihe hari amakipe menshi yavugwagamo ubwandu bwa Covid-19 arimo Kiyovu…

SOMA INKURU

Icyo guverineri Kayitesi yasabye Inama y’Igihugu y’abagore

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuba intangarugero mu bikorwa byiza, birinda kubwiriza abandi gukora ibyo badakora. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo batowe mu Nama y’Igihugu y’Abagore agamije kubategura kwinjira mu nshingano nshya z’ubuyobozi. Yabereye mu Karere ka Huye ahahuriye abagore 63 barimo abatowe muri Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara n’abatowe ku rwego rw’uturere uko ari umunani tugize iyo ntara. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo,…

SOMA INKURU