REJ ntigarukira mu gutangaza inkuru ku bidukikije gusa, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa

Kuwa gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, umuryango w’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda “REJ”, wakoze igikorwa cyishimiwe na benshi cyo gutera ibiti 2000 mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, mu mudugudu wa Rusheshe aho bimuriye abaturage bari basanzwe batuye mu manegeka, mu bishanga ndetse n’abatagira amacumbi harimo n’abacitse ku icumu batishoboye. Ni igikorwa kitabiriwe n’abagize REJ ari nabo bateguye iki gikorwa, abahagarariye inzego zinyuranye harimo REMA, Ikigo cy’Igihugu cy’amashyamba, akarere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, inzego z’umutekano hamwe n’abagenerwa bikorwa ari bo abaturage baterewe ibiti, bose bakaba bahuriye ku…

SOMA INKURU

Nyanza: Babiri batawe muri yombi bazira ibizamini bya covid-19

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 yafashe Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana François, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19. Hategekimana Joseph (wambaye ishati itukura) na Uwimana François (wambaye ishati y’umweru) baravugwaho guhimba ubutumwa bw’ibizamini bya Covid-19 Bafatiwe mu mihango yo gusaba no gukwa mu bukwe bwa Uwimana Joseph bwari bwabereye mu Murenge wa Ntyazo Akagari ka Katarara, Umudugudu wa Gasharu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe…

SOMA INKURU

Umuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura muri Rulindo ugiye kubakwa

Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli OPEC, wageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika (miliyari 18 Frw) azifashishwa mu kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura mu karere ka Rulindo. Ni amafaranga azatangwa binyuze mu kigega cy’Iterambere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC. Itangazo OPEC yashyize hanze, ivuga ko uwo muhanda wa kilometero 36 uzoroshya ubuhahirane ku baturage basaga miliyoni 2.8, bigateza imbere ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukererugendo. Uyu muhanda Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga mu 2014. Uyu muhanda kandi witezweho guteza imbere ubuhahirane hagati y’u…

SOMA INKURU

Menya abagabanyirijwe igiciro kuri PCR Test

Guverinoma yafashe umwanzuro wo kugabanya ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR, ikiguzi kiva ku mafaranga ibihumbi 47 Frw, aho umuturage azajya atanga ibihumbi 30 Frw ikinyuranyo acyishyurirwe na leta. Ni umwe mu myanzuro yafashwe mu korohereza Abanyarwanda kwipimisha  cyane ko ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 zibitegeka. Ni umwanzuro wafashwe mu gihe kandi Virus ya Omicron ikomeje gukaza umurego, ku buryo hari hakenewe uburyo bufasha abantu kwipimisha kenshi gashobora kugira ngo bamenye uko bahagaze. Covid-19 ipimwa mu buryo bubiri, hari ubwa PCR buba bushaka kujya mu mizi ngo burebe…

SOMA INKURU

Musanze: Umukecuru w’imyaka 87 yishwe urw’agashinyaguro

Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse w’imyaka 87 wo mu mudugudu wo Mubwiza, akagari ka Bukinanyana, mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze yitabye Imana nyuma yo gukubitwa akanatwikwa. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, ahagana saa saba z’ijoro nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mukecuru Nyirabikari yakubiswe akanatwika mu maso no ku mubiri akajugunywa hafi y’aho atuye. Umuhungu we babana mu nzu witwa Ngizwenimana w’imyaka 31, niwe wamusanze hafi y’urugo rwabo. Yahise atabaza kuko uyu mukecuru atari yagashizemo umwuka ajyanwa ku Kigo Nderabuzima…

SOMA INKURU