Umuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura muri Rulindo ugiye kubakwa


Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli OPEC, wageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika (miliyari 18 Frw) azifashishwa mu kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura mu karere ka Rulindo.

Ni amafaranga azatangwa binyuze mu kigega cy’Iterambere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC.

Itangazo OPEC yashyize hanze, ivuga ko uwo muhanda wa kilometero 36 uzoroshya ubuhahirane ku baturage basaga miliyoni 2.8, bigateza imbere ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukererugendo.

Uyu muhanda Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga mu 2014.

Uyu muhanda kandi witezweho guteza imbere ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, dore ko amakamyo atwara ibicuruzwa bizajya biyorohera bitandukanye no guca mu muhanda usanzwe unyura rwagati mu mujyi wa Kigali.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.