Minisitiri Dr Biruta mu ruzinduko muri Turkiya rwitezweho byinshi

Kuva tariki ya 5 Nzeri 2021, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Turkiya ku butumire bwa mugenzi we Mevlut Cavusoglu. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turukiya ivuga ko ba minisitiri bombi bazaganira ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi, ku iterambere rigezweho mu karere buri gihugu giherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Muri uru ruzinduko Minisitiri Dr. Vincent Biruta amaze guhura n’abayobozi batandukanye . 🇷🇼 🇹🇷 Minister @Vbiruta met with @SerkanKayalar_ President of @Tika_Turkey. The two exchanged on potential areas of cooperation between The Government of…

SOMA INKURU

Inzego n’ibigo bya Leta  bigiye kubarizwa mu ruhame na PAC

Kuva ejo tariki  07 kugeza kuri 27 Nzeli 2021, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 85, bazitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), mu gikorwa cyo kubariza mu ruhame,  kugira ngo batange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020. Ibigo n’inzego bizabarizwa mu ruhame biri mu byiciro bikurikira: Inzego, ibigo n’imishinga byabonye “advserse opinion” (biragayitse) mu bijyanye no kuzuza ibitabo by’ibaruramari (financial statements); Inzego, ibigo n’imishinga byabonye “advserse opinion” (biragayitse) mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza (compliance) cyangwa muri “value for money”; Inzego, ibigo n’imishinga…

SOMA INKURU

Rubavu: Impanuka idasanzwe yatwaye ubuzima bw’umuntu

Daihatsu yari ipakiye inyanya ivuye mu Murenge wa Rugerera yerekeza mu Mujyi wa Gisenyi, yacitse feri igonga urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi umwe mu bantu babiri bari bayirimo ahita yitaba Imana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru asaba abashoferi kujya bitondera aho iyi modoka yaguye kuko hakunze kubera impanuka. Ati “Impanuka yabaye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri ubwo yinjiraga mu mujyi icika feri abari bayirimo umwe yitabye Imana mu gihe undi arimo kwitabwaho n’abaganga. Ndashima Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe gukumira inkongi kuko bahise batabara ni…

SOMA INKURU

Guinée: Ibintu bikomeje guhindura isura

Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé muri Guinée batumije Inama y’Abaminisitiri y’igitaraganya bavuga ko utabasha kuyitabira arafatwa nk’inyeshyamba igamije kubarwanya. Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2021. Ni nyuma y’umunsi umwe umutwe w’ingabo zidasanzwe utangaje ko wahiritse ku butegetsi Alpha Condé wari uherutse gutorerwa manda ya gatatu nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga mu buryo butavuzweho rumwe. Uyu mutwe w’Ingabo udasanzwe uyobowe na Lieutenant-Colonel Mamady Doumbouya wavuze ko kuri uyu wa Mbere haraba Inama y’Abaminisitiri n’abandi bayobozi bakomeye kugira ngo hafatirwemo imyanzuro y’uko igihugu gikomeza…

SOMA INKURU

Nyamagabe: Baratabaza nyuma y’imyaka irindwi bemerewe amashanyarazi bagaheba

Mu Mudugudu wa Nkamba uherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, hari ingo zibarirwa mu 180 zivuga ko zijejwe umuriro w’amashanyarazi imyaka ikaba ibaye irindwi. Mu Mudugudu wa Nkamba mu Murenge wa Buruhukiro barifuza amashanyarazi kuko insinga zibari hafi Abatuye muri uwo mudugudu bavuga ko muri 2014 amashanyarazi yagejejwe ku ishuri ryisumbuye no kuri Kiliziya by’ahitwa mu Bishyiga baturanye hanyuma bo ntibabaheho, ahubwo REG igahindukira igacisha amapoto mu mirima yabo ayajyana mu mudugudu wundi baturanye, bo bagasigara hagati. Umwe mu bahatuye agira ati “Kandi iyo kiliziya yagarukiyeho umuriro…

SOMA INKURU

Urukiko rwafashe umwanzuro wo kurekura Jacob Zuma

Nyuma y’imyigaragambyo ikomeye ndetse abantu banatakarijemo ubuzima, Jacob Zuma wahoze uyobora Afurika y’Epfo yarekuwe ava muri gereza nyuma y’amezi abiri yari amaze afunzwe, ariko byakozwe kubera impamvu z’uburwayi bwe. Uyu mugabo yishyikirije inzego z’umutekano ku wa 08 Nyakanga kugira ngo atangire igifungo cy’amezi 15 yari yakatiwe n’urukiko ahamijwe kurusuzugura. Yafunzwe kubera gusuzugura abacamanza bo ku rwego rwo hejuru ba Afurika y’Epfo basigasira demokarasi mu gihe yageragezaga gukwepa kubazwa urusobe rw’ibirego bya ruswa yavuzweho mu gihe cy’ubutegetsi bwe. Uyu mugabo w’imyaka 79 igihe cyari gisigaye ngo asoze igifungo cye azakimara ari…

SOMA INKURU

Rwanda: MINISANTE yatangaje icyegeranyo gishya kuri Covid-19 gitanga icyizere

Imibare mishya itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abandura ndetse n’abarwara icyorezo cya COVD-19 bakaremba bakomeje kugabanyuka hashingiwe ku mibare y’ubushakashatsi bugenda bukorwa buri munsi harebwa uko icyorezo gihagaze mu Gihugu. Iyo mibare igaragaza ko hagati ya Kamena na Kanama ubwandu bwa COVID-19 bwigeze kuzamuka bukagera hejuru ya 5% mu Mujyi wa Kigali ukunze kwibasirwa kuri ubu bugeze kuri 0.7% nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa buba bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Ku bijyanye n’abarwara COVID-19 bikagera aho bagomba guhabwa ibitaro, imibare yari hejuru cyane guhera mu kwezi kwa Kamena aho…

SOMA INKURU

Nyuma y’umwaka bavutse imitwe ifatanye batandukanyijwe

Abakobwa b’impanga z’umwaka umwe bo muri Israel bavutse imitwe yabo ifatanye batandukanyijwe. Ni ubuvuzi bw’imboneka imwe bwamaze amasaha 12 nyuma y’amezi bwigwaho. BBC yatangaje ko byakorewe ku Bitaro bya Soroka biri mu Mujyi wa Beersheba mu Cuymweru gishize. Byasabye inzobere zirenga 10 ziturutse hirya no hino muri icyo gihugu ndetse no mu mahanga. Eldad Silberstein ukuriye ibikorwa byo kubaga ku Bitaro bya Soroka, yabwiye Channel 12 News ko ubu abo bana bari gukira neza. Yagize ati “Bari guhumeka neza kandi bari kurya.” Bivugwa ko ari inshuro ya 20 ubuvuzi nk’ubwo…

SOMA INKURU

Ubusabe bw’ igikomangoma Harry n’umugore we Meghan bwatunguye ab’ibwami

Ikinyamakuru The Sun gikorera mu Bwongereza cyatangaje ko ubusabe bwo kubonana n’umwamikazi  bwatunguye cyane ab’ibwami, aho bemeje ko biteye isoni gushaka kubonana n’umwamikazi nyuma y’ibyo bavuze mu kiganiro bagiranye na Oprah Winfrey bagatangaza ko Meghan n’umwana we bakorewe irondaruhu ibwami. Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bagiye kumara imyaka ibiri bivanye mu nshingano z’ibwami, basabye kugirana ikiganiro cyihariye n’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza. Aba bombi bikekwa ko bashaka kumwereka umwana w’umukobwa bibarutse ku itariki 4 Kamena 2021, Lilibet Diana Mountbatten-Windsor, akaba ari umwuzukuruza w’umwamikazi. Uwatanze aya makuru yagize ati “Harry…

SOMA INKURU