Tanzania: Perezida mushya mu matwara amwe nk’uwo asimbuye


Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yategetse Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta guhangana n’ibibazo bya ruswa ndetse n’ikoreshwa nabi ry’umutungo rikigaragara muri icyo kigo ndetse anirukana umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ibyambu, Tanzania Ports Authority (TPA) ashinjwa kunyereza umutungo wacyo.

Ibi bibaye nyuma y’aho TPA itunzwe agatoki ku ikoreshwa nabi ry’umutungo muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yo mu mwaka wa 2019-2020, Perezida Suluhu yakiriye kuri iki cyumweru.

Yagize ati “Kuri raporo nohererejwe kuva ku wa 27 Werurwe 2021, nibura miliyari 3,6 Tsh zanyerejwe na TPA . Ubwo Minisitiri w’Intebe yakoraga iperereza, twirukanye abakozi bo hasi. Ubu ntegetse ko Umuyobozi Mukuru wa TPA ahagarikwa hakabanza gukorwa iperereza ku mutungo.”

Perezida Samia Suluhu yafashe uyu mwanzuro nyuma y’igihe gito atangaje ko azatera ikirenge mu cya John Pombe Magufuli na we waranzwe n’ibikorwa byo guhangana na ruswa ndetse n’abanyereza umutungo w’igihugu.

Mu Ukuboza 2020, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yahagaritse abayobozi babiri ba TPA barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Nuru Mhando n’uwari ushinzwe Ikoreshwa ry’Umutungo, Witness Mahela ngo hakorwe iperereza ku birego byo kunyereza umutungo wa Leta.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.