Werurwe ukwezi gufite umwihariko kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, mu bushakashatsi yakoze yagaragaje ibikorwa bitandukanye by’ingenzi, bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Muri ibyo bikorwa Dr Bizimana agaragaza, byakorwaga mu mezi ya Werurwe guhera mu mwaka wa 1991, kugeza 1994. Muri ibyo bikorwa nk’uko Dr Bizimana abigaragaza harimo, gukomeza ubwicanyi bwatangiye muri 1990 bwibasiye Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, ubwicanyi muri Bugesera muri 1992, noneho ukwezi kwa Werurwe 1994 kuba igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera kudeta (Coup…

SOMA INKURU

KIGALI: Yakundanye n’umuhungu mugenzi we yibwira ko ari inkumi yavumbuye

Yahawe izina rya Kanamugire, umusore utuye mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, yatangaje ko yakundanye n’umusore mugenzi we wiyita Fifi, amara igihe kigera ku mezi atatu n’igice ataramenya ko ari mu rukundo n’umusore mugenzi.  Uyu wiswe Kanamugire yemeje ko yamenyaniye n’uwo musore wiyita Fifi ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, nyuma y’uko umusore wiyitaga umukobwa amwandikiye amubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazahura umunsi umwe bakaganira. Yavuze ko na we yahise amwemerera kuzahura imbonankubone bakamenyana byimbitse ku buryo banakomeje kujya bandikirana no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Facebook…

SOMA INKURU

Tanzania: Perezida mushya mu matwara amwe nk’uwo asimbuye

Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yategetse Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta guhangana n’ibibazo bya ruswa ndetse n’ikoreshwa nabi ry’umutungo rikigaragara muri icyo kigo ndetse anirukana umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ibyambu, Tanzania Ports Authority (TPA) ashinjwa kunyereza umutungo wacyo. Ibi bibaye nyuma y’aho TPA itunzwe agatoki ku ikoreshwa nabi ry’umutungo muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yo mu mwaka wa 2019-2020, Perezida Suluhu yakiriye kuri iki cyumweru. Yagize ati “Kuri raporo nohererejwe kuva ku wa 27 Werurwe 2021, nibura miliyari 3,6 Tsh zanyerejwe na TPA . Ubwo Minisitiri…

SOMA INKURU

Rotary Club yateye inkunga abanyeshyuri bo mu miryango itishoboye

Umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza wa Rotary club Virunga wahaye abanyeshuri 1500 baturuka mu miryango itishoboye ibikoresho birimo matera, amakaye, inkweto n’ibindi bikoresho by’ishuri bifite agaciro ka miliyoni 52 Frw. Ibi bikoresho byahawe abanyeshuri 1500 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Ibi bikoresho byatanzwe ku nkunga y’Umuryango wo muri Canada wita ku mwana, Sleeping children around the world. Iki gikorwa kikaba cyasojwe kuri iki cyumweru mu Karere ka Rwamagana kinitabirwa na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman usanzwe ari umunyamuryango wa Rotary Club. Buri mwana yahawe…

SOMA INKURU

Rwanda: Imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ikomeje kuboneka

Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikajugunywa mu musarani uri mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye kirakomeje. Kugeza kuri iki Cyumweru hamaze kuboneka imibiri 47. Igikorwa cyo gucukura hashakishwa iyo mibiri cyatangiye ku wa 26 Werure 2021 mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage mu buryo bw’ibanga. Ayo makuru yayahaye Uwimana Béatrice umwe mu babashije kurokoka mu muryango wa Rwamanywa Antoine wishwe akajugunywa mu musarani ufite metero 10 z’uburebure ndetse inzu wari utuyemo igasenywa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru…

SOMA INKURU