Rusesabagina yakuriwe inzira ku murima

Urugereko rw’ihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ibyaha birimo iterabwoba n’ubwicanyi akurikiranyweho, mu gihe yari aherutse kuvuga ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari umubiligi. Urukiko rwatangaje ibi rwifashishije ingingo ya 42 y’itegeko rigena ububasha bw’inkiko mu Rwanda., bityo rutangaza ko ibyo Rusesabagina yatangaje nta shingiro rufite. Ni urubanza rukomeje kuburanishirizwa i Kigali. Uru rukiko rwemeje inzizitizi y’iburabubasha yatanzwe na Paul Rusesabagina nta shingiro ifite, Rwemeje ko uru rukiko rufite ububasha wo kuburanisha Rusesabagina Paul , ni urubanza…

SOMA INKURU

Imyiteguro ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC irarimbanyije

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yayoboye Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, EAC itegura iy’Abakuru b’Ibihugu by’uyu Muryango izaba ku wa 27 Gashyantare 2021. Iyi nama yabaye ku wa 25 Gashyantare hifashishijwe ikoranabuhanga yanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh. Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko ibyavugiwe muri iyi nama ari ibigamije gutegura iy’abakuru b’ibihugu byo muri EAC. Iyi nama ibaye mu gihe habura umunsi umwe ngo habe Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu…

SOMA INKURU

Yiyahuye nyuma yo gushinjwa gusambanywa abo atoza

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’abagore y’igororangingo (gymnastics) ya Leta zunze ubumwe za Amerika yiyahuye nyuma y’amasaha arezwe ihohotera rishingiye ku gutsina no gucuruza abantu, nk’uko abategetsi babivuga.  Ibiro bya Dana Nessel, umushinjacyaha mukuru wa Michigan, byemeje urupfu rwa John Geddert kuwa kane nimugoroba. Mu gitondo cyo kuwa kane, Madamu Nessel yari yatangaje ibirego 24 ashinja John Geddert.Geddert niwe wari umutoza mukuru w’ikipe ya Amerika ya gymnastics mu 2012, yakoranaga bya hafi na muganga w’ikipe Larry Nassar, wahamwe no guhohotera abakinnyi amagana. BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu 2018 Nassar…

SOMA INKURU

Covid-19 iteje uruhurirane rw’ibibazo ab’imikino y’amahirwe

Bamwe mu bakoraga mu mikino y’amahirwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bararira ayo kwarika aho bavuga ko bugarijwe n’inzara n’ubushomeri kuko bamaze amazi asaga icumi badakora. Abakoraga muri iyi mikino babwiye IGIHE ko bifuza ko indi nama y’Abaminisitiri izaterana yazabatekerezaho uko basubira mu mirimo kuko babayeho mu buzima bubabaje. Munyentwari Olivier umwe mu bakoraga muri iyo mikino yagize ati “ Nimutuvugire tubayeho nabi. Ibaze abantu tumaze mezi arenga 10 tudakora kandi twari tumenyereye kubaho dukora twigurira icyo dukeneye cyose, wumve uko tubayeho.” Kamazi Anaclet wakoraga mu nzu y’imikino y’amahirwe…

SOMA INKURU

Perezida wa Senegal yafashe iya mbere mu kwikingiza

Ubwo Senegal yatangiraga ibikorwa byo gukingira abaturage bayo icyorezo cya COVID-19, Perezida w’iki gihugu , Macky Sall na we ari mu bakingiwe. Perezida Macky Sall yakingiwe ku wa 25 Gashyantare. Iki gikorwa kikaba cyaranyuze kuri televiziyo zitandukanye zo muri iki gihugu. Kuva mu minsi ibiri Senegal itangiye ibikorwa byo gukingira abaturage bayo, imaze gukingira abagera ku 4000. Inkingo iki gihugu kiri gukoresha ni izigera kuri doze ibihumbi 200 cyaguze mu Bushinwa. BBC yatangaje ko Perezida Macky Sall yavuze ko bahisemo kuba baguze izi nkingo kuko batari gutegereza igihe bazagerezwaho izo…

SOMA INKURU

Polisi y’u Rwanda yagobotse ikigo cy’amashuri cyari kibasiwe n’inkongi y’umuriro

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare ahagana saa munani nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bagiye kuzimya inkongi y’umuriro yarimo kubera mu macumbi y’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Gisenyi Adventist Secondary School (GASS) riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi. Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko muri iryo joro Polisi yatabaye igerageza kuzimya inkongi ntihagira umunyeshuri ugira icyo aba ndetse na bimwe mu…

SOMA INKURU

Icyo abana b’abahungu basambanyijwe basaba umuryango nyarwanda nyuma y’akaga gakomeye bibonyemo

Abana b’abahungu bagize ingorane zo gusambanywa baravuga ko byabagizeho ingaruka zirimo n’indwara zidakira bagasaba ko umuryango nyarwanda wahagurukira iki kibazo ku buryo bw’umwihariko. Uyu musore wimyaka 18, twamuhimbye Claude ariko aya si yo mazina ye y’ukuri avuga ko yasambanyijwe afite imyaka 14, gusobanura urwo rugendo biragoranye, ariko arabisobanura. Yahize ati  “Nari mvuye mu rugo ngiye kuvoma, mpura n’umuntu arantwaza yari mukuru, anjyana mu gashyamba kaba hari hafi ya Expo, amfatiraho icyuma arambwira ngo ryama hasi ankuramo icyuma ndaririra abikoze birandya cyane byabanje kwanga asigamo ibintu bimeze nkamavuta, mva amaraso ndinda…

SOMA INKURU