Imyiteguro ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC irarimbanyije


Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yayoboye Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, EAC itegura iy’Abakuru b’Ibihugu by’uyu Muryango izaba ku wa 27 Gashyantare 2021.

Iyi nama yabaye ku wa 25 Gashyantare hifashishijwe ikoranabuhanga yanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko ibyavugiwe muri iyi nama ari ibigamije gutegura iy’abakuru b’ibihugu byo muri EAC.

Iyi nama ibaye mu gihe habura umunsi umwe ngo habe Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC. Muri iyi nama nayo izaba hifashishijwe ikoranabuhanga biteganyijwe ko izaganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo Politike, imikorere y’imipaka n’ubucuruzi nk’uko tubikesha Radio Rwanda.

Iyi nama kandi biteganyijwe ko izaganirirwamo ibijyanye no gutora Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, uzasimbura Liberat Mfumukeko warangije manda.

Iyi nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, igiye kuba nyuma y’inshuro nyinshi yagiye isubikwa. Ku ikubitiro iyi nama yari iteganyijwe kuba mu Ugushyingo 2019, iza kwimurirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020 nabwo ntibyakunda.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.