Ruhango: Ukora ku rwego rwa Dasso yatawe muri yombi


Ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu murenge wa Ruhango, akagali ka Munini, mu mudugudu wa Gaseke, hafashwe umugabo w’imyaka 37 wo mu Karere ka Ruhango wakoraga mu rwego rw’umutekano ‘DASSO’ yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, mu bihe bitandukanye amufatiranye.

Uwo mwana akekwaho gusambanya afite imyaka 17, akaba ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha abaturarwanda kwirinda no gukumira Covid-19.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza.

Yasabye abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abakiri bato, bitwaje ko abo bana bafite igihagararo.

Ati “Ntabwo ubukure bw’umwana bupimirwa mu gihagararo kandi tuributsa ko umwana wese ari umuntu utaragira imyaka 18, abe afite igihagararo kinini abe afite gitoya. Turasaba abantu ko bazirikana ibyo bintu bakirinda gusambanya umwana. Turasaba n’abandi bagerageza guhishira ibintu nk’ibyo ko bajya batanga amakuru hakiri kare.”

Dr Murangira yasabye abana kugira amakenga, bakamenya gutahura ababashuka kandi bakabiganiriza ababarera.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ubwanditsi @umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.