Sheikh Mohammed Mutumba, usanzwe ari Imam w’umusigiti wa Kyampisi Masigid Noor yatumye benshi baseka baratembagara nyuma yo gushaka umugore yamugeza mu rugo agasanga n’umugabo wiyoberanyije yigira umugore. Uyu Mutumba utuye mu Mudugudu wa Kyampisi wo mu Karere ka Kayunga,yasezeranye n’umukunzi we witwa Swabullah Nabukeera mu muhango wa islam witwa Nikah. Aba bombi bakimara gusezerana, bahise batahana ariko uyu mugore waje guhinduka umugabo avuga ko atiteguye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko ari mu mihango. Iby’uyu mugeni byaje kuba agatangaza ubwo abaturanyi ba Mutumba bamubwiraga ko umugore we yasimbutse urupangu afite televiziyo…
SOMA INKURUYear: 2020
“Chosen Generation Club” ifite umwihariko wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
“Chosen Generation Club” yashinzwe n’urubyiruko rugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko bagenzi babo, uyihagarariye akaba yijeje abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda umwihariko wo guca burundu no gukumira ibiyobyabwenge ibyo ari byose mu rubyiruko. Bayingana Mfura Kenny Umuyobozi w’iyi club akaba ari nawe wayishinze, yashimangiye ko bafite umwihariko mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko, aho yagize ati “Twe dufite umwihariko kuko ntago tubivuga gusa cyangwa ngo tubyandike birangirire aho, ahubwo tuzajya ahantu henshi hatandukanye twigishe urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ku batarabifata, ababyishoyemo tubafashe kubirwanya, kuko hanze aha ibyo…
SOMA INKURUImpanuro za Madamu Jeannette Kagame ku bashakanye
Madamu Jeannette Kagame yasabye abashakanye kujya bahora bifurizanya ibyiza igihe cyose ndetse no gusabiranira umugisha haba ku manywa na ninjoro, aho kugira ngo umuntu yibuke gusengera uwo bashakanye ari uko yabonye atangiye kugendera mu nzira zo gushukwa. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 mu biganiro byahuje abayobozi bakiri bato “young Leaders Fellowship”. Ikiganiro cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 300, ahanini bakaba bagiye baza nk’abakuriye umuryango, ni ukuvuga umugabo n’umugore. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari abato bafite impungenge zo kuzashinga ingo bitewe n’ibyo babona mu miryango imwe…
SOMA INKURUKu myaka 76 akora umwuga w’uburaya yagize icyo atangaza
Umukecuru wo mu mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada wari icyamamare mu buraya Beatrice “3$” Thompson yatangaje ko ahagaritse uyu murimo yari amaze imyaka 54, aho yashimishije abagabo ibihumbi 500, ngo barimo abapereza bane ba USA. Umukiriya wa 500 000 yaguze iyi ndaya ni umugabo w’ Umudage w’ imyaka 34 Hans Meyer, avuga ko gusambana na Beatrice byamuryoheye cyane kuko afite ubwenge Imana yamuhaye akagira n’ubunararibonye mu kazi bw’ imyaka 50. Hans Meyer yavuye iwabo mu Budage ajya I Las Vegas ajyanywe no gusambana n’ iyi ndaya y’…
SOMA INKURUAS Kigali iraje nabi abafana ba gikundiro “Rayon Sports”
Rayon Sports ihanganye na mukeba wayo APR FC ndetse na Police FC mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona,yananiwe gutsinda AS Kigali mu mukino banganyije 0-0 kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020. Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports baje kuri uyu mukino biteze ko ikipe yabo itsinda igahita irusha Police FC amanota 3cyane ko yo yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 ku munsi w’ejo hashize, ariko siko byagenze kuko nayo yatsikiye imbere ya AS Kigali. Ku munota wa 35 w’umukino, Rayon Sports yabuze igitego cyabazwe ku mupira w’umuterekano…
SOMA INKURUCongo Kinshasa: Imfungwa zikomeje guhitanwa n’inzara
Imiryango y’ abagiraneza ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko mu cyumweru gishize imfungwa zo muri Gereza ya Makala 17 zapfuye bitewe no kubura ibyo kurya. Iyi miryango kandi ikomeza ivuga ko izo mfungwa zishwe n’ inzara, kubura imiti no kubura isuku ihagije yahoo ziba ndetse no ku mubiri. Gereza ya Makala imaze amezi abiri idahabwa ibyo guteka nk’ uko byemezwa n’ ubuyobozi bwa gereza. Aganira na BBC yagize ati “Biteye ubwoba! Abantu barapfa hafi ya buri munsi”. Bitewe no kuba nta biryo Leta iheruka kubaha izi mfungwa 8000…
SOMA INKURUIjambo rya Trump ryari ritegerejwe na benshi ryuzuyemo kwisubiraho
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Irani ntacyo yagezeho ku bitero bya misile yagabye ku birindiro bya Amerika muri Iraki ariko avuga ko igiye guhabwa ibihano by’ubukungu aho gutangaza igihe azarasira ku birindiro byayo 52 nk’uko yari yabitangaje mbere. Perezida Trump yavuze ko nta buzima bw’Abanyamerika cyangwa ubw’abanya Irani bwaguye muri ibyo bitero kandi ko ibirindiro bya Amerika byangiritse buhoro gusa. Ibitero bya Misire 22 za Irani ku birindiro bya Irbil na Al Asad byatewe mu gicuku cyo ku wa Gatatu. Irani yavuze ko byari…
SOMA INKURUHatanzwe icyizere ku mubano w’ u Rwanda na Uganda
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2019, Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga n’ ubutwererane akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Dr Vincent Biruta yatangaje ko Uganda yatangiye inzira nziza iganisha ku mubano mwiza hagati yayo n’ u Rwanda. Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko bitewe n’ uko Uganda yarekuye abantu 9 mu bo yarifunze ari intangiriro nziza itanga icyizere ko mu gihe Uganda yakomeza kurekura abanyarwanda ifunze umubano waba mwiza. Akomeza avuga ko Uganda nikomeza inzira yatangiye hari igihe u Rwanda ruzakuraho inama…
SOMA INKURUNyaruguru: Baratabaza nyuma yo gucumbikirwa mu nzu z’amatungo
Imiryango ibiri igizwe n’ abantu 9 yo mu Murenge wa Ngera yatujwe mu kiraro cy’ inkoko n’ inkwavu irasaba kubakirwa amazu meza yo kubamo kuko ibangamiwe no kuba mu nzu irimo ibibuti kandi itubakiye ngo igere hejuru. Iyi nzu babamo ni ikiraro cy’ inkoko n’ inkwavu yo ku ishuri rya Riba. Hejuru y’ amadirishya n’ inzugi hararangaye ku buryo imbeho n’ imibu byinjira mu nzu imbere. Mukamana na Muhire amazu yabo yasenywe n’ ibiza. Bari basanzwe batuwe mu mazu bubakiwe na Leta mu mudugudu w’ abasigajwe inyuma n’ amateka yo…
SOMA INKURUAbanyarwanda bafungiye muri Uganda bakomeje kurekurwa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07 Mutarama 2019, nibwo abanyarwanda 9 bashinjwaga n’inzego z’umutekano za Uganda ibikorwa by’ubutasi barekuwe ku mugaragaro n’urukiko rukuru rwa Makindye, mu barekuwe harimo Rutagungira René wafunzwe ku ikubitiro n’abandi 6 batatangajwe amazina yabo. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko aba banyarwanda barekuwe n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’aho ubushinjacyaha buhagaritse ibirego bwabashinjaga birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe. Uganda imaze igihe kinini ita muri yombi abanyarwanda bari ku butaka bwayo,ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri Werurwe umwaka ushize, nibwo…
SOMA INKURU