Uwari ufite ubumuga bwo kutabona nyuma yo kubukira yafashe icyemezo gikakaye

Umugabo utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Nigeria, aravugwaho gusaba gatanya nyuma yo kubagwa amaso yari afite ubumuga bwo kutabona, bigatuma abona isura y’umugore we yita ko ari mubi akabona adakwiriye gukomezanya nawe. Ubusanzwe uyu mugore we witwa Cynthia, ibi yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko umugabo we ari gushaka ko batandukana, kandi we yaremeye gushyingiranwa nawe ari impumyi. Uyu mugore w’imyaka 36 nk’uko Talkofnaija ibitangaza, avuga ko yakoze uko ashoboye ngo ashake amafaranga yatuma abasha kuvuza umugabo we. Ibi ngo yabigezeho nyuma yo guhabwa inguzanyo muri kompanyi yakoragamo. Yagize…

SOMA INKURU

Ibintu bigomba kwirindwa byangiza umwijima bikomeye

Mu kiganiro TV 5 yagiranye n’impuguke mu by’ubuzima, yatangaje ibintu bine byangiza umwijima ku buryo bukomeye,  Kandi mu buzima busanzwe bifatwa nk’aho ntacyo bitwaye yemwe bikaba nk’akamenyero Kandi mu by’ukuri bigereranywa nk’igisasu cy’ubumara k’umwijima. Icya mbere ni umunaniro ukabije hamwe n’umuhangayiko bishobora kwangiza umwijima ku buryo bwihuse. Aha hatangwa inama ko umuntu agomba gufata umwanya uhagije wo kuruhuka ni ukuvuga ku muntu mukuru ni hagati y’amasaha 5 kugeza kuri 7, hanyuma bigaherekezwa no kunywa amazi meza byibuze litiro imwe n’igice ku munsi. Icya kabiri gifatwa nk’umwanzi w’umwijima ni inzoga. Akenshi…

SOMA INKURU

Gisagara: Icyaha cyo gusambanya abana gikomeje gukaza umurego

Iki kibazo cyo gusambanya abana mu Karere ka Gisagara kimaze gufata intera nyuma y’aho umusaza w’imyaka 64 wo mu mudugudu wa Nyarunyinya akagari ka Rusagara mu Kigembe,akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine y’amavuko ubwo ari atembereye akagera mu rugo rwe nyina yagiye kuvoma. Tariki 16 Mutarama 2020 mu ma saa munani nibwo uyu mwana yatembereye agera mu rugo rw’uyu musaza aramusambanya bimenyekana ari uko ababyeyi b’uyu mwana babonye umwana wabo ari kuvirirana. Nirere yagiye kuvoma asiga umwana we ku muturanyi witwa Mukantabana Arodie, ariko hanyuma uyu mwana yaje kuva kuri…

SOMA INKURU

Babiri bafashwe bari mu mitwe ihungabanya umutekano beretswe itangazamakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, herekanywe Herman Nsengimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN, umwanya yagiyeho asimbuye Nsabimana Callixte (Sankara) ari kumwe na Mutarambirwa Theobald wigeze kuba Umunyambanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Ntaganda Bernard. Aba bombi bakaba bakurikitanweho ibyaha binyuranye birimo ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. RIB yatangaje ko yatangiye iperereza nirirangiza izashyikiriza dosiye ubushinjacyaha. Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yasobanuye ko aba bombi batavugisha itangazamakuru kuko batarabazwa ku byaha bakekwaho. Muri Mata…

SOMA INKURU

Wema Sepetu ntiyishimiwe na bamwe mu bafana be

Nyuma y’aho Wema Sepetu atereye ibiro bitari munsi ya 50, uwo mukobwa ngo ubu mu maso he hasa n’ah’umukecuru, abafana be bamwe na bamwe bakaba babona ko ibyiza yari kuguma uko yari. Nk’uko amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga, ko uyu mukinyyi w’amafilimi akundwa cyane muri icyo gihugu ngo asigaye afite mu maso he hadashimwa na benshi, mu gihe we avuga ko yageze kucyo yifuje,aribyo kugarukana umubiri yari afite agitorwa kuba Miss Tanzania. Ikindi kinavugwa kuba yarifuzaga mu gushaka kugabanuka, kwari ukugira ngo abashe gusama, kuko ukubyibuha…

SOMA INKURU

Huye: Abanyeshuri 47 burukanwe burundu

Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya GS Butare Catholique, abanyeshuri 47 birukanwe burundu bazira ikinyabupfura gike. Abo bana biganjemo abiga mu mwaka wa kabiri n’uwa gatanu w’ayisumbuye bahawe inyemezamanota zanditseho ko birukanwe burundu mu kigo ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2019. Umuyobozi w’iryo shuri, Byiringiro Dan, n’ubwo adasobanura neza ikosa abo bana bakoze, avuga ko Komite ishinzwe imyitwarire mu kigo yafashe umwanzuro wo kubirukana burundu kuko bagaragaje imyitwarire mibi cyane nk’uko tubikesha IGIHE. Ati “Twabirukanye kubera imyitwarire mibi; nonese umwana yagira amanota mabi mu gihembwe…

SOMA INKURU

Ibitaro bya Faisal bigiye gukemura ibibazo bya benshi bivurizaga mu mahanga

Ibitaro by’Umwa Faisal biri mu byambere bikomeye u Rwanda rufite, biherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, ubusanzwe biri mu bimaze imyaka myinshi bikora mu gihugu cy’u Rwanda. Mu myaka 30 bimaze ubu hatangijwe imirimo yo kubivugurura bikaba byavurirwamo indwara zivurwa n’ibitaro bikomeye ku isi. Ubusanzwe iyo Umunyarwanda warwaraga indwara zirimo iz’umutima, impyiko n’izindi zisaba kubagwa, zoherezwaga mu bihugu byo hanze nka Kenya cyangwa akanoherezwa mu gihugu cy’Ubuhinde. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bitiriwe umwami Faisal Dr.Edgar Kalimba yatangaje ko ari amahirwe Abanyarwanda bagize yo kugabanyirizwa akayabo batangaga bajyiye i mahanga.…

SOMA INKURU

Gasabo: Umugore wicuruzaga yishwe

Mu murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umugore witwa Ikirezi Shekira wishwe agasangwa mu nzu bivugwa ko yari yajyanwemo n’umusore bicyekwa ko basambaniragamo. Abazi uyu mugore bavuga ko yakoraga uburaya ngo akaba yari yajyanye n’uyu musore muri iyi nzu n’ubundi ngo ari ubusambanyi bagiye gukora n’ubwo byaje kurangira aburiyemo ubuzima. Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru BWIZA.com dukesha iyi nkuru yagize ati “Icyo numvishe nuko uwo musore yatahanye umugore yamara kumusambanya akamwica. Undi yagize ati “Ni umugore wari warabuze uko agira akora uburaya.Saa cyenda z’igicuku yagiye gutega,ahura n’umusore…

SOMA INKURU

Nyuma y’iminsi itari mike aba mu ndiri z’ingona yabonetse ari muzima

Umugabo witwa Milan Lemic w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Australia wari waraburiwe irengero kuva kuwa 22 Ukuboza 2019,yabonetse ari muzima nyuma y’ibyumweru 3 yari amaze aba mu ishyamba ryuzuyemo ingona nyinshi. Uyu mugabo watangaje benshi ngo yari amaze ibi byumweru byose arya imbuto zo muri iri shyamba ritageramo abantu ndetse polisi yo yari izi ko izi nyamaswa z’inkazi zamwivuganye. Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Polisi yavuze ko uyu mugabo yabonetse nyuma yo kugira ibyago imodoka ye igapfira muri iri shyamba rya Daintreeryo muri Leta ya Queensland iri mu majyaruguru…

SOMA INKURU

Iran: Abanyeshuri bigaragambije bamagana ubuyobozi

Abanya Irani biganjemo abanyeshuri kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 biriwe mu murwa mukuru Tehran, bigaragambya bagamije kwerekana umujinya bafitiye abayobozi babo, aho batatinye kwita abayobozi babo abanyabinyoma nyuma yo guhakana ko ari bo barashe indege ya Ukraine. Iyi myigaragambyo yabereye muri kaminuza ebyiri, aho abari bayirimo batewe ibyuka biryana mu maso. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter abatera akanyabugabo. Perezida Trump yashimiye Abanyeshuri bo muri Iran bigaragambije batuka ubuyobozi bwabo. Perezida wa Iran, Hassani Rouhani yemeje kuwa Gatanu…

SOMA INKURU