Benshi bumvise inkuru y’uko Evode Uwizeyimana wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yakubise ikintu umugore ushinzwe umutekano wo mu ikompanyi ya ISCO ndetse akagwa hasi akababara bikomeye, hari byinshi bitavuzwe batgize bamenya kuko uwakorewe iryo hohoterwa atari yakagize icyo atangaza. Ikinyamakuru Ukwezi twamwegereye maze adushurira byinshi. Mu kiganiro uyu mugore wahohotewe umaze igihe gito abyaye yagiranye n’ukwezi, yatangaje uburyo yasabye Evode Uwizeyimana guca mu cyuma gisaka aho kubyubahiriza akamukubita ikintu mu gatuza akagwa hasi akababara cyane, abari hafi aho bagahuruzwa n’amarira ye menshi no gutaka byatumye mugenzi we…
SOMA INKURUYear: 2020
Umugore n’abana be batandatu bapfiriye rimwe
Umugore n’abana be batandatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Mississippi, bahiriye mu nzu barapfa nyumay’uko umuriro wibasiye inzu yabo kuwa gatandatu gatandatu tariki 8 Gashyantare 2020. Se w’aba bana niwe gusa warokotse uyu muriro muri iyi nzu y’imbaho. Nawe yajyanywe mu bitaro afite afite ibibazo by’ubuhumekero yatewe n’umwotsi, n’ubushye bwo ku rwego rwa kabiri. Icyateye uyu muriro ntikiramenyekana. Abatuye hafi aha bavuga ko bishoboka ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi. Iyi nzu iherereye kuri 16Km uvuye mu mujyi mukuru muri iyi leta, Jackson, yubatswe mu…
SOMA INKURUIbihugu by’Afurika ntibijenjekeye icyorezo cya coronavirus
Mu biganiro by’inama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteraniye i Addis Ababa muri Ethiopia, hateganyijwe ko uyu munsi tariki 10 Gashyantare 2020 haganirwa kuri coronavirus n’uburyo Afurika yiteguye kuyikumira no kuyirwanya. Muri Afurika, abantu bose bitabiriye imirimo y’inama rusange y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia barabanza gusuzumwa mbere yo kwinjira mu nama. Iyi virus iraza kuganirwa muri iyi nama bareba ibyakorwa byo kuyinrinda n’ibyakorwa mu gihe yaba igeze muri Afurika. Kugeza ubu ibihugu 15 muri Afurika nibyo bifite ubushobozi bwo gusuzuma iyi virus nshya. Mu Bushinwa, abantu 40,171 banduye iyi…
SOMA INKURUAbatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara barugarijwe
“FAO” Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ryatangaje ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara habarirwa abantu Miliyoni 239 bafite ibibazo by’inzara n’imirire mibi. Ibi ubuyobozi bwa FAO bwabigarutseho kuwa 9 Gashyantare mu nama isanzwe ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU. Umuyobozi wungirije wa FAO, Marina Helena Semedo wari muri iyi nama yatanze ishusho y’uko ikibazo giteye, anavuga ko kwimakaza amahoro n’umutekano ariyo nzira yonyine ishobora kurangiza ikibazo cy’inzara n’imirire mibi muri Afurika. Yagize ati “ Abantu miliyoni 239 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara…
SOMA INKURUAbanyamabanga ba Leta babiri baraye beguye ku kazi
Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe babinyujije ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 6 Gashyantare 2020, ryatangaje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente yakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta babiri. Iryo tangazo riragira riti”Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, akazayashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.” Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwoEvode Uwizeyimana yahohoteye umukobwa ukora uburinzi muri Kampani y’Umutekano ya Isco ku nyubako…
SOMA INKURUNyuma yo kurokora umwana ibiza akomeje gushimirwa
BUNANI Jean Claude wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ari gutabara umwana w’imyaka 6 witwa Gitego Jackson wari waheze muri ruhururura ya Nyabugogo agiye gutwarwa n’amazi kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi yatwaye ubuzima bw’abatari bake, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba mu biro bye, ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki 6 Gashyantare 2020. Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Nyarugenge, Meya Kayisime yashimiye Bunani amugenera n’impano kuri iki gikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kurokora Gitego wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura muri ruhurura ndetse anamwizeza ko ubuyobozi…
SOMA INKURUHagaragajwe ibyo ibiza byatwaye mu minsi ibiri ishize harimo n’ubuzima
Ejo hashize kuwa kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi “MINEMA”, yashyize ahagaragara imibare y’abantu babuze ubuzima, inzu zasenyutse, imyaka yangiritse, ibikorwa remezo n’ibindi byose byangijwe n’ibiza byakomotse ku mvura yaguye hagati ya tariki ya 02 na 04 Gashyantare 2020. Imibare ya MINEMA igaragaza ko muri ayo matariki, imvura yahitanye ubuzima bw’abantu 19 mu gihugu hose. Muri aba, harimo umuryango umwe w’abantu barindwi wari utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’inzu bose bahita bapfa. Harimo kandi abandi bantu batatu bo mu Murenge…
SOMA INKURUYatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwicisha amabuye
Umugore witwa Liberate w’imyaka 54 wo mu mudugudu wa Agasharu, Akagari ka Mukuyu mu murenge wa Ndera muri Gasabo aravugwaho kwica umukecuru w’imyaka 73 witwa Nyamvura Pascasia akoresheje amabuye. Mu ijoro ryakeye nibwo bikekwa ko Liberate yishe uyu mukecuru Nyamvura Pascasia aho uwitwa Gatsimbanyi wageze aho byabereye avuga ko babonye umurambo wa Nyamvura ufite ibikomere mu mutwe, bigakekwaho yaba yicishijwe amabuye kuko hari ayo basanze iwe. Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko ngo uyu mukecuru yigeze gutonganira mu rugo rw’uwitwa Gakwandi na Liberata bapfa umurima bigeze…
SOMA INKURURIB yatangiye gukurikirana Minisitiri Uwizeyimana Evode
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, waraye ahutaje umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa RIB, Michelle Umuhoza yatangarije ikinyamakuru KT Press ko aya makuru ari impano batangiye gukora iperereza kuri Minisitiri Evode. Yagize ati “Yego turi gukora iperereza kuri iki kibazo.Turi kureba kuri iki kibazo mbere y’uko dufata umwanzuro wa nyuma.” RIB izareba ku mashusho yafashwe na CCTV yo kuri Grand…
SOMA INKURUAbaturarwanda basabwe kurushaho gufata ingamba zo kwirinda coronavirus
Coronavirus ni ubwoko bushya bwa virus itarigeze iboneka mu mubiri w’umuntu mbere, bivuze ko abaganga n’abashakashatsi bagifite byinshi byo kuyimenyaho. Kugeza ubu, mu Rwanda nta muntu uragaragaraho iki cyorezo ariko hari uducurama twagaragarayemo iyi virus nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima iti “Hafashwe ibipimo ku ducurama tugera kuri 203 hano mu Rwanda abashakashatsi bashaka kumenya niba ubwoko bwa virusi uducurama tubana nazo bwagiye buvugwa ku isi niba mu uduce duherereyemo duhari, muri utwo ducurama rero utugera kuri 27 twasanzwemo iyo virusi yitwa Coronavirus. Minisitiri w’ubuzima Dr Diane…
SOMA INKURU