Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe hirya no hino ku isi bwerekana ko iyo habonetse umuntu umwe muri sosiyete wanduye Covid-19, haba hari abandi bantu icyenda banduye ariko batagaragara kuko nta n’ibimenyetso baba bafite.
Ibyo ni ibyagarutsweho na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), aho ashishikariza abantu kwipimisha iyo ndwara ku bushake, cyane ko aho kuyipimira hagenda hiyongera ndetse n’ikiguzi kikaba cyaragabanutse.
Dr Nsanzimana avuga ko kwipimisha muri iki gihe ari ngombwa kuko ubwandu burimo kwiyongera, ndetse hari n’abantu baba barware Covid-19 bakayitiranya n’ibicurane bisanzwe.
Ati “Ubushakashatsi bwo ku isi yose bwerekana ko iyo tubonye umuntu umwe wanduye iyo ndwara haba hari n’abandi icyenda (9) bayifite tutabonye batabizi. Muri iki gihe abantu bagira ibicurane, umuntu ati ni sinezite cyangwa ni ugufunga kubera igihe turimo, abo rero tubashishikariza kujya ku ivuriro riri hafi yabo, bakipimisha hato batagenda bayanduza abandi”.
Igiciro cyo kwipisha iyo ndwara cyaragabanutse aho batangiriye gukoresha uburyo bwihuse buzwi nka (Antigen Rapid Test), aho uwipimisha yishyura amafaranga ibihumbi 10 kandi agahita abona igisubizo, mu gihe uburyo bwari busanzwe ariko n’ubu bugikoreshwa, uwipimisha yishyura hafi ibihumbi 50 kandi igisubizo kikaboneka nyuma y’amasaha 24.
Ubwo buryo bwihuse bwo gupima kandi ngo ni ikintu cyiza kuko bugaragaza abanduye benshi mu gihe gito bityo hagafatwa ingamba batarakwirakwiza icyorezo, Nk’uko Dr Nsanzimana akomeza abivuga.
Ati “Imibare turimo kubona ku munsi, abenshi baragaragazwa n’icyo gipimo cyihuse bikaba ari ibintu byiza kuko bikorerwa hafi yabo bityo ntihabeho kuremba. Ni igisubizo rero gifasha kugabanya uko urwaye yakwanduza abandi benshi kuko igisubizo kiboneka ako kanya bitandukanye n’uko cyari gisanzwe kiboneka nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri”.
Ati “Ni yo mpamvu ubu turimo gukwirakwiza ibyo bipimo no ku mavuriro mato nko ku bigo nderabuzima byose byo mu gihugu. Twarabitangiye kandi ndibwira ko tuzabirangiza vuba bityo umuntu ntazajye akora urugendo rurerure ajya kwipimisha Covid-19”.
RBC iherutse gusohora itangazo rivuga ko umutu wanduye Covid-19 akaba akurikiranirwa mu rugo, narangiza iminsi 14 azajya ahita yijyana ku ivuriro rimwegereye akipimisha ngo amenye niba ubwandu bwarashize, ibyo bikaba bikuyeho iby’uko habaga itsinda ry’abaganga ryagomba kujya kumupimira mu rugo.
Dr Nsanzimana avuga kandi ko umuntu wanduye Covid-19 akaba yari ari muri gahunda yo kuvurirwa mu rugo, najya kwipimisha ntacyo azishyuzwa.
Ati “Umuntu uri muri gahunda yo kuvurirwa mu rugo uzajya mu ivuriro risanzwe ryashyizwemo ubwo buryo bwo gupima bwihuse, nta kiguzi asabwa kuzatanga, haba mu mavuriro ya Leta ndetse no mu yigenga”.
Iryo tangazo kandi rivuga ko abantu bazaba bahuye n’abarwayi, bo bagomba guhita bajya ku ivuriro ribegereye bakipimisha batabanje gutegereza ya minsi 14.
NIKUZE NKUSI Diane