Ikipe y’abakobwa ya Intwari FC yibarutswe n’ikinyamakuru Intwari.rw, ku bufatanye na JOC (Jeunesse Ouvrières chrétiennes) biyemeje gufatanya mu rugamba rwo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko inda z’imburagihe ziterwa abangavu. Imibare itangwazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MEGEPROF), yerekana ko kuva mu 2016 kugeza mu 2019, mu Rwanda habarurwa abana abakobwa basaga ibihumbi 70 batewe inda z’imburagihe. Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Intwari, Ntawuyirushamaboko Célestin, watangije iyo kipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa ya Intwari FC, igamije gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, avuga ko yagize iki gitekerezo nyuma yo…
SOMA INKURUDay: December 21, 2020
Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturarwanda muri ibi bihe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, icyumweru kirimo umunsi mukuru wa noheri wizihizwa n’abatari bake hirya no hino ku isi n’ u Rwanda rudasigaye, Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi mikuru, birinda kwanduzanya no gukwirakwiza COVID-19. Uku gukebura abaturarwanda Umuvugiziwa Polisi CP J.B Kabera, yabikoze yifashishije ubutumwa bugufi bwanyujijwe ku rubuga rwa Twita mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera ati “ Dutangiye icyumweru kizarangwa n’iminsi mikuru na wikendi ndende! Ibi ntibibe intandaro yo kwandura…
SOMA INKURUIngabo z’u Rwanda zikomeje kwesa imihigo mu kubungabunga umutekano
Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano muri Repubulika ya Centrafrique. zikaba zigiye gushyigikira iziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu “MINUSCA” zibasiwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na François Bozize. Minisiteri y’Ingabo yatangaje kandi ko izo Ngabo z’u Rwanda “RDF” zoherejwe hashingiwe ku masezerano u Rwanda rufitanye na Centrafrique mu bya gisirikare. Biteganyijwe ko izo ngabo zizagira n’uruhare rukomeye mu gucunga umutekano mu bihe bikomeye by’amatora ateganyijwe ku ya 27 Ukuboza 2020, akaba agiye kuba nyuma y’amezi 22 Leta ya Centrafrque igiranye amasezerano y’amahoro n’imitwe yitwaje…
SOMA INKURUUSA: Hemejwe urukingo rwa kabiri rwa Covid-19
Sosiyete ya Moderna n’abo ifatanyije nabo batangiye kugeza inkingo za COVID-19 mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni urukingo rwa kabiri rwemejwe gukoreshwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Amakarito y’inkingo mu gitondo cy’ejo ku cyumweru ni bwo yatangiye kugezwa ku bigo by’ubuzima mu mpande zose z’igihugu, kiza kw’isonga mu bifite abantu benshi banduye virusi ya corona. Amerika ifite miliyoni 17 n’ibihumbi 600 banduye iyo virusi kandi yahitanye abarenga ibihumbi 316 nk’uko imibare ya kaminuza Johns Hopkins ibigaragaza. Urukingo rwa Moderna, rwemejwe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti, kugira ngo rukoreshwe mu bihe bikomeye.…
SOMA INKURU