RIB yerekanye abantu 57 bafashwe barimo na ba Generali


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 57 bafatiwe mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo abafite amapeti yo hejuru mu ngabo, ba General na ba Colonel.

Mu bafashwe harimo uwitwa Gen. Irakiza Fred na Gen. Habyarimana Joseph hamwe na Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD akaba yanavugishije Itangazamakuru.

Muri aba berekanywe uyu munsi, harimo Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD uvuga ko yafatiwe mu Burundi.

Uyu mugabo wavugishije Itangazamakuru, avuga ko uriya mutwe wahawe ibikoresho na Kabila wahoze ayobora DRC, ariko hakaba hari abanyarwanda barwanya igihugu cyabo babaha ubufasha bw’amafaranga, barimo Paul Rusesabagina.

Ashima uburyo afashwe mu Rwanda kuko ahabwa ibyangombwa byose bihabwa umuntu bikaba bitandukanye n’ubuzima yabagamo mu ishyamba.

Harimo kandi Col Iyamuremye Emmanuel wari mu mutwe wa CNRD akaba yarafatiwe Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu avuga ko yafashwe n’ingabo za kiriya gihugu yafatiwemo, zikabanza kumufunga nyuma zikaza kumwohereza.

Col Iyamuremye Emmanuel avuga ko abarwanyi bo mu mitwe ibarizwa mu mashyamba muri DRC bagabanutse kuko kugeza ubu batanagera ku 2000.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dominique Bahorera avuga ko bamwe mu bafashwe baba barahinduye amazina ku buryo biba ngombwa gushaka amazina yabo bwite.

Uyu muvugizi wa RIB yatangaje ko mu bafashwe harimo umusivile umwe, avuga ko hari abazashyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, abandi bagahabwa ubwa gisivile kugira ngo bukore dosiye bashyikirizwe Inkiko.

Aba bantu baje biyongera ku bandi bagiye bafatwa mu bihe byatambutse barimo abafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bahaburanire.

Mu mpera za 2018, FARDC yafashe Ignace Nkaka wari uzwi nka La Forge Fils Bazeye wabaye umuvugizi wa FDLR, ndetse na  Col Jean Pierre Nsekanabo alias Abega wari ashinzwe iperereza muri uyu mutwe.

Aba bagabo bombi ubu bari kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo Gukora iterabwoba ku nyungu za Politike, Kugirira nabi ubutegetsi buriho no Kurema umutwe w’ingabo cyangwa kuwujyamo

Muri Kamena 2019, na bwo Igisirikare cya FARDC cyafashe Majoro (Rtd) Mudathiru Habib wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) akaza kujya mu mutwe w’ingabo wa P5 urwanya u Rwanda na wo ufite ibirindiro mu mashyamba ya DRC.

Uyu mugabo wafashwe anarashwe bikomeye akaguru, yahise yoherezwa mu Rwanda ubu we n’abandi bantu bagera muri 33 bari kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.