Uko u Rwanda rwakiriye iteshwa agaciro ry’ubujurire ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana


Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwongeye gutesha agaciro  ubujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege yahitanye Perezida Habyarimana Juvénal n’uw’u Burundi, Cyprien Ntaryamira kuwa 6 Mata 1994.

Uru rukiko rumaze igihe rwiga ku bujurire bwatanzwe ku mwanzuro wo mu 2018 utegeka guhagarika iperereza ku bantu ikenda barimo abahoze mu buyobozi bukuru bwa Leta y’u Rwanda nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rimaze imyaka ikabakaba 23,  ryatngijwe mu 1997 ubwo umwe mu bagize umuryango w’Umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana yatanze ikirego i Paris.

Mu 1998 hatangiye iperereza, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière ari na we waje kwtirirwa icyo kirego kugeza ubu (Bruguière Case).

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye,  yatangaje ko u Rwanda rwakiriye neza icyo kemezo cyane ko ari umwanzuro wari wanafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rw’i Paris.

Yagize ati “Iyi ngirwa kirego yitiriwe Bruguière yabaye intaza ku butabera, ni ikinyoma cy’urwenya kitakabaye cyaranabaye mu mizo ya mbere.”

Muri 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yatangaje ko igisasu cyahanuye iyo ndege cyaturutse mu Kigo cya ya gisirikare cya Kanombe, cyagenzurwaga n’ingabo za leta ya Habyarimana, ariho igisasu cyahanuye iyi ndege cyaba cyararasiwe.

Leta y’u Rwanda yashimangiye ko  Habyarimana yishwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwe babonaga ko ashaka kumvikana na FPR-Inkotanyi mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.

Ubwanditsi 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.