Perezida Kagame yafunguye hoteli y’icyitegererezo mu Majyaruguru

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli ya “One&Only Gorilla’s Nest” iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yizeza abashoramari b’Abanya-Dubai ba nyirayo ko u Rwanda ruzita ku bikorwa byabo ku buryo bibyarira inyungu impande zombi. Iyi hoteli yuzuye umwaka ushize itwaye miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika nyuma y’imyaka ibiri yubakwa. Ifite ibyumba 21 biri mu byiciro bine, icya mbere gifite ibyumba 10, igikurikiraho gifite ibyumba bine, ikindi bitanu naho icya nyuma kikagira ibyumba bibiri. Uko bikurikirana, ni nako bitandukanye mu biciro, mu bunini no mu bwiza. Bitatse mu buryo bwa…

SOMA INKURU

Ikinyarwanda mu ndimi zahawe agaciro na Google Translate

Urubuga rwa Google rwemeje ko uyu munsi rwamaze kongera indimi eshanu nshya muri Google Translate yifashishwa mu guhindura indimi z’amahanga, Ikinyarwanda kikaba kiri muri ziriya ndimi eshanu. Uretse Ikinyarwanda, izindi ndimi zongerewe muri Google Translate zirimo urwitwa Odia rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde, urwa Tatar rukoreshwa muri Tatarstan, uruTurkmen rukoreshwa muri Turkménistan n’uru- Uyghur ruvugwa mu Burengerazuba bw’Ubushinwa. Bigiye kujya byoroha guhindura amagambo y’ikinyarwanda ukayashyira mu zindi ndimi zirenga 100 zisanzwe muri Google Translate cyangwa se amagambo y’izo ndimi ukayashyira mu Kinyarwanda. Isaac Caswell wakoze software ya Google Translate yavuze ko…

SOMA INKURU

Kigali: Hamuritswe ububiko bw’imbuto n’imboga bujyanye n’igihe

Ikigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), cyamuritse ububiko bw’imboga n’imbuto bunabikonjesha mbere y’uko byoherezwa mu mahanga (Pack House), bukaba bwaratwaye asaga miliyoni 980 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ubwo bubiko bwamuritswe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, bwubatswe mu byiciro bibiri aho icya mbere cyuzuye muri 2017 naho icya kabiri cyo kwagura cyuzura umwaka ushize, bikaba byaratumye ubwo bubiko buva ku bushobozi bwa metero kibe 516 buba metero kibe 700, ni ukuvuga ahakonjesherezwa. Ubwo bubiko bw’imboga, imbuto n’indabo, mbere bwari bufite ibyumba bitatu bikonjesha none ubu byabaye bine, bukagira…

SOMA INKURU

Kenya: Nyuma yo kwimya inka yahawe igihano kitoroshye

Muri Kenya urukiko rwo mu mujyi wa Kapenguria ruherereye mu gace ka Pikot y’Uburengerazuba rwakatiye John Pkemei, umusore w’imyaka 23 y’amavuko, imyaka umunani y’igifungo azira kwimya inka. Amakuru avuga ko John Pkemei yakoreye kiriya cyaha ahitwa Kaibos, ku wa 19 Ukwakira umwaka wa 2019, ubwo muri ako gace hari habaye irushanwa ry’umupira w’amaguru. Ubwo abandi bari bahugiye mu mupira, we yaciyeho arinyabya nuko aza guhura n’ishyo ry’inka birangira yuriye imwe muri zo arayimya. Umwe mu batanze ubuhamya mu rukiko wabonye Pkemei akora ariya mahano, yavuze ko yamwiboneye n’amaso ye yimya…

SOMA INKURU

Mitiweli igiye guhabwa ubwunganizi

Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo (MIFOTRA) yasabye abakoresha mu nzego za leta n’iz’abikorera kujya bakata 0.5% ku mushahara wa buri kwezi ku bakozi babo, bakawushyikiriza ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) akajya kunganira ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de santé. Ni icyemezo iyo Minisiteri yatangaje igendeye ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 034/01 ryo ku wa 13/02/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza riteganya ahantu hatandukanye hagiye kujya hava amafaranga yo kunganira ubwisungane mu kwivuza. Itangazo MIFOTRA yashyize ahagaragara rivuga ko “Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo imenyesha abakoresha bose mu nzego za leta…

SOMA INKURU