Inkuru dukesha The citizen TV, atangaza ko umwana w’imyaka 10 wo mu gihugu cya Kenya yafashe umwanzuro wo kwisiramuza icyuma gihata, buturutse ku bukene bw’iwabo, aho yasabye ababyeyi be amashilingi 1000 ni ukuvuga ibihumbi 9000 by’amafaranga y’u Rwanda yo kwisiramuza barayabura. Uyu mwana yisiramuye mu kwezi gushize kubera ko yari afite ikibazo cy’uko yaserezwaga n’abandi bana bangana mu gihe bari bamaze mu kiruhuko. Umuryango w’uyu mwana nta bushobozi wari ufite, yewe ngo babuze n’ayo bakwishura Kisii batuyemo, bahitamo kumusubiza mu rugo kandi akeneye ubuvuzi bwihariye. Kugeza ubu uyu mwana ntabwo…
SOMA INKURUMonth: January 2020
Uganda: Bobi Wine yakomwe mu nkokora
Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, Umuhanzi akaba n’umudepite muri Uganda, kugeza ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi, we n’abafana be batandukanye bafungiwe ahitwa Kasangati ubwo bari mu nzira berekeza ahitwa Gayaza gutangira gutegura amatora ya Perezida. Bobi Wine wavuze ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu mwaka wa 2021,yazindutse ajya gusura abakunzi be muri Gayaza kugira ngo arebe ko bamushyigikiye kuri gahunda yo kwiyamamariza kuyobora Uganda muri 2021. Bakigera ahitwa Kasangati,Bobi Wine n’abamabari be basanganiwe na polisi ibatera ibyuka biryana mu maso,abandi batabwa muri yombi nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri…
SOMA INKURUAbaturage ba Iran bariye karungu
Mu muhango wo gushyingura General Qassem Soleimani wishwe kuwa Kane w’icyumweru gishize n’ingabo za USA mu bitero by’indege zagabye mu mujyi wa Baghdad,abanya Iran basabwe gutanga nibura idolari rimwe kugira ngo haboneke miliyoi 80 z’amadolari yo kwica Trump. Umurambo wa general Qassem Soleimani wagejejwe muri Iran ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 5 Mutarama 2020, bituma mu muhango wo kumwunamira,abantu bose basaba ko iki gihugu cyabo cyakwihorera kuri Amerika. Abanya Iran bari mu gahinda kenshi kubera urupfu rw’uyu mugabo, basabye Leta kwihorera nayo ibasaba ko buri wese yatanga nibura idolari…
SOMA INKURUYasabye RIB gukurikirana ruswa ivugwa muri ruhago
Umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Gasingwa Michel yasabye urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB kuza gukora iperereza kuri ruswa ikomeje gushyirwa mu majwi mu mupira wo mu Rwanda cyane cyane mu basifuzi no mu makipe. Ni inshuro nyinshi muri shampiyona y’u Rwanda hagiye havugwamo amanyanga menshi ajyanye na ruswa ariko bikaba bigoye kubona ibimenyetso bitewe n’uburyo irangwa biba bigoye kugirango hafatwe uwayakiriye cyangwa uwayitanze. Ni mugihe hitegurwa imikino yo kwishyura ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, igihe amakipe akunze kuvugwamo gukoresha ruswa mu bakinnyi no…
SOMA INKURUGicumbi: Gitifu yatawe muri yombi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu gaherereye mu Murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi afunzwe akurikiranyweho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato muri gahunda yo kubafasha gukura neza. Nk’uko umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru, uyu gitifu yafashwe taliki 30 Ukuboza, 2019 akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta. Ati “ Ufunzwe ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu…Afungiwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, yafashwe taliki 30, Ukuboza, 2019 afungiye kuri station ya Cyumba.”Iki kinyamakuru cyatangaje ko amakuru y’uko gitifu w’umusigire w’Umurenge wa…
SOMA INKURUThe Ben yabeshyujwe na police
Igitaramo cya East African Party ku nshuro ya 12 cyabereye muri Kigali Arena aho abantu ibihumbi bari buzuye muri iyi nyubako basusurukijwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Andy Bumuntu, King James, Butera Knowless, Bushali, Riderman, Bruce Melodie na The Ben uba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ni igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru abakunzi b’umuziki bahawe n’abahanzi cyane cyane Bushali , The Ben na King James. Bitewe n’uburyo igitaramo cyatangiye gitinze n’uburyo abahanzi bahawe umwanya munini bakaririmba bisanzuye, byatumye i saa sita z’ijoro ibitaramo bifungirwaho zigera ari bwo…
SOMA INKURUPerezida wa Rayon Sports yabeshyuje ibihuha bimaze iminsi bicaracara
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko bamwe mu bari gukwirakwiza ibihuha by’uko Rayon Sports igiye kugurisha Kimenyi Yves na Yannick Bizimana bagomba kwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo w’ikipe mu myaka yashize. Munyakazi ntiyigeze ahishura abagize uruhare mu gukwirakwiza ibi bihuha gusa yaciye amarenga ko ari abahoze bayobora Rayon Sports kuko yongeyeho ko bagomba kwitegura kugaragaza uko bakoresheje umutungo w’ikipe kandi ngo si kera. Perezida Sadate kuri Twitter ye yagize ati “Mperutse kumva Inkuru z’impuha ko tugiye gutanga Kimenyi na Yannick … abavuga ibi ni ba bandi bashaka kuturangaza, icyo…
SOMA INKURUNyuma y’ibitero, yakatiwe igihano cy’urupfu
Umwarimu muri kaminuza, akaba umuhungu w’umu ofisiye mu gipolisi cya Somaliya, yahamijwe icyaha cyo kuyobora ibikorwa bya al-Shabab i Mogadishu igihe cy’imyaka myinshi. Urukiko rwa gisirikare i Mogadishu rwahanishije Mohamed Haji Ahmed igihano cy’urupfu. Abashinjacyaha bashakaga kurega Ahmed ibyaha bifitanye isano n’urupfu rw’abantu barenga 180. Cyakora yaje guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwahitanye abasirikare batatu bari bafite ipeti rya jenerali, umupolisi wo ku rwego rwa kapolali hamwe n’uwari wungirije avoka mukuru. Muri videwo yasohowe n’urukiko, Ahmed yemeye icyaha cyo kuyobora ibikorwa bya al-Shabab i Mogadishu. Yavuze ko nyuma ya operasiyo, abakuru ba…
SOMA INKURU