Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07 Mutarama 2019, nibwo abanyarwanda 9 bashinjwaga n’inzego z’umutekano za Uganda ibikorwa by’ubutasi barekuwe ku mugaragaro n’urukiko rukuru rwa Makindye, mu barekuwe harimo Rutagungira René wafunzwe ku ikubitiro n’abandi 6 batatangajwe amazina yabo. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko aba banyarwanda barekuwe n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’aho ubushinjacyaha buhagaritse ibirego bwabashinjaga birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe. Uganda imaze igihe kinini ita muri yombi abanyarwanda bari ku butaka bwayo,ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri Werurwe umwaka ushize, nibwo…
SOMA INKURUDay: January 7, 2020
Abagore basaga 60% bari mu zabukuru nibo bayoboye imiryango
Kuva mu mwaka w’i 2000, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyakoraga ubushakashatsi ku mibereho y’ingo, kikabukora buri myaka itanu. Ubushakashatsi buheruka gukorwa muri 2016-2017 bwagaragaje ko 25% by’ingo ziyobowe n’abagore, naho 6% zikayoborwa n’abagore nta mugabo uhari.Byaragaragaye kandi ko abagore bayoboye ingo bashaje ugereranyije n’abagabo, hafi 35.8 ku ijana by’abagore bayoboye ingo bafite imyaka 60 kuzamura mu gihe abagabo bari muri iyo myaka bayoboye ingo ari 13 ku ijana. Ubwo bushakashatsi buba bugamije gukusanya amakuru ku mpinduka zishobora kuba zarabayeho mu mibereho y’abaturarwanda ( aha twavuga nk’ubukene, ubusumbane hagati y’abakize…
SOMA INKURUFireman yasabiwe iminsi 30 y’igifungo
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2020 nibwo Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Umuraperi Fireman uregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga i Iwawa, bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare tariki 31 Ukuboza 2019, aho yaburanishijwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bibabaje, ashinjwa gukorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.Soma hano uko bireguye mu rukiko ku byaha bashinjwa Mu iburana ku ifungwa n’ifungura abaregwa bose bahakanye…
SOMA INKURUZari Hassan yashyize atangaza umukunzi we mushya
Umuherwe w’umunyamidelikazi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yatangaje ko abantu bakwiye kureka gukomeza gukwirakwiza amakuru y’uko yaba ari mu rukundo na King Bae kuko kugeza ubu afite undi mukunzi umunyura umutima. Uyu mugore w’abana batanu yifashishije amafoto y’umusore w’ibigango, yavuze ko benshi bumvaga ko King Bae ariwe mukunzi we, ariko ko bakwiye kumenya ukuri kuko umukunzi we mushya ari Cedric uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Cedric a Fourie ukomoka muri Afurika y’Epfo. Zari Hassan ubwo aherutse muri Zimbabwe yahishuye ko Cedric ari umusore mwiza umukurura…
SOMA INKURU