Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 07 Mutarama 2019, nibwo abanyarwanda 9 bashinjwaga n’inzego z’umutekano za Uganda ibikorwa by’ubutasi barekuwe ku mugaragaro n’urukiko rukuru rwa Makindye, mu barekuwe harimo Rutagungira René wafunzwe ku ikubitiro n’abandi 6 batatangajwe amazina yabo.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko aba banyarwanda barekuwe n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’aho ubushinjacyaha buhagaritse ibirego bwabashinjaga birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe.
Uganda imaze igihe kinini ita muri yombi abanyarwanda bari ku butaka bwayo,ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muri Werurwe umwaka ushize, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bavuga ndetse banagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Kuri Twitter,Abanyarwanda basabye ko Uganda yarekura abanyarwanda bose ifungiye muri gereza zitazwi gusa banashimye ko yatangiye kuva ku izima ikarekura bamwe nyuma y’igihe ubuyobozi bw’u Rwanda bubiyisaba.
UWIMPUHWE Egidia