Intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na VIH/SIDA

Hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki, mu Rwanda hakizihizwa umunsi ngarukamwaka ndetse unizihizwa ku isi hose wo kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA, akaba ari muri urwo rwego ari iby’agaciro kureba intambwe ku yindi u Rwanda rwateye mu rwego rwo guhangana na VIH/ SIDA. Mu Rwanda umuntu wa mbere yagaragaweho na Virusi itera SIDA mu 1983, gahunda yo kurwanya SIDA mu Rwanda itangizwa mu 1987, ariko kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi ibikorwa byose byasenyutse, iyi gahunda yongeye gutangizwa nyuma na Guverinoma y’Ubumwe aho mu mwaka wa 2002, hatangijwe gahunda yo kurinda…

SOMA INKURU

Nyuma y’amezi 18 adatanga umusaruro yirukanywe

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza Unai Emery wari umaze umwaka n’ amezi 6 asimbuye Arsene Wenger. Uyu mutoza wari umaze amezi 18 atoza iyi kipe yirukanywe nyuma yo kudatanga umusaruro yari yitezweho dore ko yari amaze gutsindwa imikino myinshi. Freddie Ljungberg niwe wagizwe umutoza w’ agateganyo wa Arsenal. Freddie w’ imyaka 42 akomoka mu gihugu cya Sweden yahoze ari umukinnyi w’ umupira w’ amaguru. Ikipe ya Arsenal yari imaze imikino 7 itaratsinda dore ko yaraye itsinzwe 2-1. Kumara imikino 7 itaratsinda byaherukaga mu 1992. Arsenal igihe yari…

SOMA INKURU

Komite ya RNC muri Canada yahagaritswe

Ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda RNC ryahagaritse by’agateganyo bane mu bagize komite nyobozi yaryo kubera gukora inama mu izina rya komite nshingwabikorwa y’intara ya Canada mu buryo buhabanye n’indangagaciro zayo ndetse no kwiha ububasha badafite. Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune abitangaza,abahagaritswe ni Simeon Ndwaniye umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor,Jean Paul Ntagaraumuhuzabikorwa wungirije w’intara ya Canada,Achille Kamana komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada,Tabita Gwiza komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba n’umubitsi mu karere ka Windsor. Itangazo ribahagarika byagateganyo ryashyizweho umukono na Jerome Nayigiziki,umuhuzabikorwa mukuru w’ihuriro nyarwanda RNC…

SOMA INKURU

Uganda: Abanyeshuri b’abanyarwanda batawe muri yombi

Nk’uko ikinyamakuru The Newtimes cyabitangaje, abanyeshuri bane bafashwe biga mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza ya KIU harimo n’uwari uhagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyi kaminuza. Abo banyeshuri bane bigaga muri kaminuza ya “Kampala International University” bakaba barimo uwitwa Joram Rwamojo uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza, Mugisha, Emmanuel na Kagara, akaba ari yo mazina yabo yabashije kumenyekana. Kuri ubu aba banyeshuri bafungiwe mu kigo cya gisirikare kandi ngo n’ibyo bashinjwa bikaba bitaramenyekana. Amakuru avuga ko aba Banyarwanda bafashwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 27 bakuwe…

SOMA INKURU

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuya 28.11.2019

Ejo hashize kuwa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. . Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 10 Ukwakira 2019. 2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe umushinga w’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu Rwanda ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere. 3. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda n’ingamba zikurikira: o Inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza hagamijwe kuyongerera ubushobozi mu buryo burambye; o Raporo ya gatanu ya Repubulika y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga…

SOMA INKURU

Nyuma yo gukubitwa no gufungwa kwa hato na hato yahawe igihembo gikomeye

Nyuma y’igihe kitari gito ahanganye n’ubutegetsi bwa Uganda, umuhanzi w’icyamamare akaba n’umunyapolitiki w’intumwa ya Rubanda ukomoka muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ku izina ry’ubuhanzi, yagizwe umunyapolitiki w’umwaka wa 2019 w’igitsina gabo muri Afurika n’ihuriro rihuza abayobozi bakiri bato muri Afurika izwi nka ‘Young Africa Leaders Summit 2019 (YALS 2019) mu nama y’iminsi 2 yabereye I Accra muri Ghana yasojwe kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dusoje. Bobi Wine w’imyaka 37 muri uyu mwaka yavuzwe mu bigaruriye imitima ya benshi mu banya Uganda bakunda umuziki ndetse no mu mbwirwaruhame…

SOMA INKURU

Izindi mpunzi zageze mu Rwanda

Impunzi 117 zivuye muri Libya zageze i Kigali mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, aba bagize ikiciro cya gatatu cy’impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira mu baheze muri Libya. Aba nabo bahise bajyanwa mu kigo kibakira giherereye i Gashora mu burasirazuba bw’u Rwanda nk’uko bivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rya Libya. Iki kigo cy’i Gashora gisanzwe kirimo abagera ku 189 baje mu byiciro byabanje mu kwezi kwa cyenda no mu kwezi gushize nk’uko bivugwa na minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda. Abamaze kwakirwa mu Rwanda benshi muri…

SOMA INKURU

Social Mura yishimiwe biramurenga

Ejo hashize kuwa gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019, nibwo umuhanzi nyarwanda Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yamuritse album ye ya mbere yise “Ma Vie”, aho yishimiwe n’abitabiriye igitaramo yamuritsemo album ye biramurenga. Ni Album yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali  kitabirwa n’abatari bake barimo umubyeyi we, umugore we, Hon. Bamporiki Edouard amugabira inka, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco n’abandi. Ubwo Bamporiki yari ahamagawe na Kate Gustave wari MC ngo agire icyo abwira imbaga yari yitabiriye iki gitaramo, yatangaje ko kuva Perezida Kagame yamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,…

SOMA INKURU

Kenya: Inkangu yahitanye abatari bake

Abantu bagera kuri 24 batangajwe ko bapfuye kubera inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu karere ka West Pokot mu burengerazuba bwa Kenya. Abayobozi babwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko imirambo 12, irimo irindwi y’abana, yamaze kuboneka kugeza ubu kuri uyu wa gatandatu. Amakuru avuga ko iyo mvura nyinshi yibasiye ibyaro bya Nyarkulian na Parua. Abayobozi bavuga ko imihanda yo muri ibyo byaro yarenzwe n’amazi kandi n’iteme rimwe ryatwawe. Joel Bulal, umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri ako gace, yabwiye ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje mu…

SOMA INKURU

Gasabo: Barahiriye guharanira kwigira

Mu cyumweru cyahariwe kwizihiza ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo,  urubyiruko rukorera mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo rwibumbiye  mu Muryango utegamiye kuri leta ONG ” Entreprise Africa”, rugamije kwiteza imbere by’umwihariko rufasha igitsina gore, kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ugushyingo  2019, rwamuritse ndetse runatangaza ibikorwa binyuranye abanyamuryango bayo bamaze kugeraho. Umwe muri ba rwiyemezamirimo baterwa inkunga n’uriya muryango utegamiye kuri Leta “Entreprise Africa”, Ange Mukamwiza akaba yaratangaje ko yorora ingurube ndetse agakora n’ifumbire ivuye muri ariya matungo, mu rwego rwo gufasha abahinzi guhinga bakeza babikesha iyi fumbire ikorerwa mu…

SOMA INKURU