Yazutse nyuma y’amasaha 6 apfuye

Umugore wo mu gihugu cy’Ubwongereza Audrey Schoeman yazutse amaze amasaha 6 apfuye, nyuma yo kugira ubukonje bukabije mu mubiri we, aho  ikipe y’abatabazi yageze kuri uyu mugore hashize amasaha abiri, umubiri we wari wakonje bikabije munsi ya 18C, yagejejwe kwa mu nta kimenyetso na kimwe ko ari muzima. Ibi byamubayeho ubwo yari mu rubura mu misozi ya Pyrenees muri Espagne mu kwezi gushize k’Ugushyingo, aho yari yagiye kurira imisozi (hiking). Abaganga bavuga ko igihe umutima we wahagaze ari cyo kirekire bamaze kubona cyabayeho muri Espagne. Madamu Schoeman w’imyaka 34, atuye…

SOMA INKURU

Uko urukingo rwa Ebola rwakiriwe mu Rwanda

Nyuma y’aho Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ari kumwe n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Muyembe batangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukingira icyorezo cya Ebola kuri iki cyumweru tariki 8 Ukuboza 2018, byishimiwe bikomeye n’abaturarwanda batari bake. Nyuma y’iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ahanakunze kuboneka abantu banyuranye basabaga uru rukingo kuko bashakira igitunga imiryango yabo mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC ku manywa nimugoroba bagataha mu Rwanda, abantu banyuranye batangarije ikinyamakuru umuringanews.com, ko…

SOMA INKURU

Nyuma yo kwegura ku buyobozi bwa FERWACY ibintu byahinduye isura

Nyuma yo gushinjwa ruswa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Aimable Bayingana na komite bari bafatanyije kuyobora FERWACY, batangaje ko beguye ku mirimo bakoraga, kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB”, rutangaza ko ruri gukora iperereza kuri ibyo birego, ariko ko kuri ubu nta kindi rwabivugaho. Aimbable Bayingana ahakana avuga ko nta kibi yakoze. Yemeza iyegura rya Bayingana, Minisiteri y’imikino mu Rwanda yavuze ko nayo izakora iperereza kubyo ashinjwa. Iyo minisiteri yabwiye ibiro ntaramakuru “AFP” ko iteganya gushyiraho gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ireba imikino yose…

SOMA INKURU

Nyanza: Umuyobozi w’Umurenge yatawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, Muganamfura Sylvestre, ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta. Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter,yavuze ko Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akurikiranyweho kuba yaranyereje ibikoresho yahawe byo kubaka amateme mu murenge wa Mukingo na Busoro muri gahunda ya VUP. Ukekwa afungiwe kuri station ya Busasamana, mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha Ukekwa afungiwe kuri RIB station ya Busasamana, mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha. Ingingo ya 10 y’ Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa…

SOMA INKURU

Urukundo rw’umubyeyi n’umwana rwabyaye amahano

Inkuru y’urukundo rw’umugabo n’umukobwa we byarangiye babanye nk’umugabo n’umugore yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro. Ubu bukwe bw’abafitanye isano rya bugufi bwabaye hagati y’umukobwa w’umwirabura w’Umunyamerika na se umubyara bwatangajwe n’uwo mukobwa bwo yashyiraga amafoto abiri ye na se ku rukuta rwe rwa Fecebook rufite izina rya Jimi Meaux. Iya mbere yayisobanuye ko yari akiri muto ari kumwe na se naho indi ya kabiri ayigaragaza arimo gusomana n’umugabo avuga ko ari uwe ndetse ko ari se umubyara. Hanyuma yandikaho amagambo agira ati”Byatangiye ari nka se n’umukobwa we,birangiye ari umugabo…

SOMA INKURU

Komite nyobozi ya FERWACY yeguye

Amakuru yacicikanye hirya no hino, ni uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019, Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) yari irangajwe imbere na perezida Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyobora yeguye ku mirimo yayo. Iyi komite yari igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wari visi perezida wa mbere, Francois Karangwa wari visi perezida wa kabiri, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry yose yeguriye rimwe. Kwegura kwa Aimable Bayingana na bagenzi be kuravugwa nyuma y’inkuru ikinyamakuru Taarifa cyanditse…

SOMA INKURU

Tanzaniya: Inzu itunganyirizwamo umuziki “Wasafi” yatunguye benshi

Mbere ho gato y’ukwezi gutambutse umuhanzi Harmonize nibwo yaseshe amasezerano yari afitanye n’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby abantu bareberaga hafi ibye bakeka ko ashwanye n’iyi nzu yashinzwe n’icyamamare Diamond Platnumz. Ibyakurikiye iseswa ry’amasezerano y’igihe kirekire Harmonize yari afitanye n’inzu ya WCB Wasafi, ni uko nawe yahise ashinga inzu ye bwite itunganya umuziki ayita Konde Boy Worldwide maze byitegwa ko ubukeba butangiye hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we,gusa igikorwa cyakozwe na Wasafi Tv cyerekanye ko umubano w’aba bombi ushobora kuzaba mwiza. Wasafi TV y’umuhanzi Diamond…

SOMA INKURU

Yakoze ubukwe n’umurambo

Nan Thippharat, umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we wari wamaze gushiramo umwuka, ubukwe bwatunguye benshi ndetse bukanavugwa mu mpande zose z’isi. Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Phanom Sarakham, mu gihugu cyaThailand. Mu gihe bamwe batunguwe n’ibyo uyu mukobwa yakoze, ubwo ubu bukwe bwe bwari burangiye bukaza gukurikirwa n’umuhango wo gushyingura uwari umukunzi we yagaragaje ko yanejejwe no gushyingiranwa n’umurambo we. Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa yagize ati “Ubukwe bwanjye nari naraburose, nabonye dufatana ibiganza. Ruhukira mu mahoro. Ndagukunda, Fiat. Rwose menya ko inzozi zacu zabaye…

SOMA INKURU

Gahunda ya “Visit Rwanda” ikomeje gufata intera

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2019, nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda (RDB), cyatangaje ko cyatangiye imikoranire n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain muri gahunda ya “ Visit Rwanda”. Iyi kipe nayo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yemeje iby’iyi mikoranire mishya hagati yayo na Leta y’u Rwanda, yari isanzwe ifitwe n’ikipe yo mu Bwongeleza ya “Arsenal”. PSG ije mu mikoranire mishya hagati yayo n’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibindi byiza bitatse igihugu. RDB yatangaje ko…

SOMA INKURU

Airtel Rwanda ku bufatanye na Police biyemeje gukumira impanuka

Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, nibwo hatangijwe ubufatanye ku bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” hagati ya sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda na Polisi y’igihugu . Muri iki cyumweru cya 30 ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bumaze butangijwe hagamijwe gukangurira abanyarwanda kwirinda impanuka zihitana ubuzima bwabo by’umwihariko muri iki gihe gisatira iminsi mikuru, ni muri urwo rwego Airtel yahisemo gufatanya na polisi y’igihugu muri iyi gahunda hamijwe kubungabunga ubuzima bw’abakiriya bayo. Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Awit Chawla, yatangaje ko Airtel Rwanda izatanga ubutumwa bugufi no ku zindi mbuga nkoranyambaga zayo, bwose…

SOMA INKURU