Nyarugenge: Hafashwe amakarito arenga 500 y’ibinyobwa bidafite ubuziranenge


Kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2019, nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge yatahuye  mu bubiko bw’inzu y’umuturage amakarito 550 y’ibinyobwa bitemewe bizwi nka “Agasusuruko Bonne Chance” bikorwa na Agasusuruko Familly Ltd.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Gorette Umutesi yavuze ko ibi binyobwa bitemewe byafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko babonye imodoka ya Daihatsu ipakiye ibinyobwa bitemewe niko kuyikurikirana dusanga bari kubipakurura babishyira mu bubiko, basabwe ibyangombwa by’ubuziranenge barabibura.”

CIP Umutesi yasabye abenga ibi binyobwa nk’ibi kujya babanza gushaka ibyangombwa bibaha uburenganzira.

Yagize ati “Leta yashyizeho ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibitumizwa hanze y’igihugu, bityo n’uwifuza gushinga uruganda rwenga ibinyobwa akwiye gukora afite ibyangombwa by’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge.”

Yongeyeho ko bamwe mu baturage babeshywa ko ibi binyobwa bivura indwara zitandukanye kandi nta baganga cyangwa ibigo bishinzwe ubuzima birabyemeza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abaturage kujya bashishoza mbere yo kugura ikinyobwa bakabanza kureba ko gifite icyangombwa cy’ubuziranenge gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ushaka gukora cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa nk’ibi kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa ndetse n’ubuziranenge bwabyo bukaba butizewe.

CIP Umutesi asoza ashimira abaturage ukuntu badahwema kugaragaza umuntu babona uri gukora ibinyuranyije n’amategeko agasaba buri wese gukomeza kuba ijisho rya mugenzi we.

Ibi binyobwa byamenewe mu nama y’abaturage y’akagari ka Biryogo, ukekwa ajyanwa ku murenge gucibwa amande.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 500, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.