Uburyo bw’ikoranabuhanga buziyongera kuri IECMS “Integrated Electronic Case Management System” yifashishwa mu gutanga ibirego no kuzuza amadosiye agendanye n’urubanza. Iri koranabuhanga rikoze ku buryo uwatanze amakuru cyangwa ikirego azajya amenyeshwa aho dosiye ye igeze n’uri kuyikoraho ku buryo bizoroha no kugenzura niba hari uwayitindije nkana.
Iri koranabuhanga ryiswe “Sobanuza Inkiko S-inkiko’’urikoresha ashobora kwifashisha interinete anyuze ku rubuga rwashyizweho cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa mu gusobanuza ibyo ashaka. S-Inkiko izatangira gukoreshwa ku wa 16 Nyakanga 2019.
Umuntu azajya yohereza ubutumwa bugufi muri telefoni, niba ari ruswa yandike ijambo Ruswa asige akanya, yandike ikibazo cye, yohereze kuri 2640, bitume kigera ku nzego zose zifite aho zihurira n’ubutabera no kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda.
Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yatangaje ko iri koranabuhanga rizoroshya igihe abaturage bamaraga bagana ku nkiko, iri koranabuhanga rizanakuraho gusiragira kw’abaturage bagana inkiko. Ati “Iyo izindi nzira zose zarangiye, umuturage yaburanye, akanajurira nibwo yiyambaza iyi nzira’’.
Yanatangaje ko S-Inkiko yifashishwa kandi n’abashaka gusubirishamo imanza z’akarengane aho umuturage watatse akarengane yandikira Perezida w’Urukiko rwisumbuye ku rwo yaburanishirijwemo.
Mutabazi yavuze ko umugenzuzi Mukuru w’Inkiko na we yemerewe gutanga ikirego mu gihe asanze harabayeho akarengane mu rubanza runaka.’
Yakomeje avuga ko bizeye ko iri koranabuhanga rizakoreshwa no mu bice by’icyaro binyuze mu kwifashisha abakozi bafasha abaturage mu bujyanama mu mategeko (MAJ).
Ikoranabuhanga rimaze kumenyerwa kuko kuva muri Kanama 2017 inkiko zose mu Rwanda zikoresha ikoranabuhanga rituma ababuranyi babona amakuru y’urubanza kandi ku gihe “Integrated Electronic Case Management System” IECMS.
TUYISHIME Eric