Ubufaransa bwashyizeho impuguke zizashyira hanze ibyabaye ibanga mu myaka 25


Nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho akanama k’impuguke umunani ubu kagiye gucukumbura mu bubiko bw’inyandiko gasesengura uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri zo harimo inyandiko z’ubutasi, iza gisirikare, izo mu biro bya perezida n’izo muri ambasade.

François Hollande wahoze ari Perezida w’Ubufaransa we yari yavuze ko izo nyandiko zari gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2015. Ariko nyuma yaho ho imyaka ibiri ubwo umushakashatsi yasabaga uruhushya rwo kuzibona, inama y’itegekonshinga y’Ubufaransa yategetse ko ziguma kugirwa ibanga.

Nk’ uko BBC yabitangaje Itegekonshinga ry’Ubufaransa rivuga ko inyandiko zashyizwe mu bubiko na perezida cyangwa umuminisitiri zishobora kuguma mu bubiko mu gihe cy’imyaka 25 nyuma y’urupfu rw’uwo muntu. François Mitterrand wari Perezida w’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda yapfuye mu mwaka wa 1996.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida Macron rivuga ko mu gusesengura amakuru yo kuva mu mwaka wa 1990 kugera mu mwaka wa 1994, hizewe ko ibyo izo mpuguke mu mateka no mu bushakashatsi zizageraho “bizatanga umusanzu mu gusobanukirwa birushijeho no kumenya” ibyabaye. Intego ni ugutanga icyegeranyo kizatangazwa mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, kandi kizaba gishobora kubonwa na buri wese.

Mbere y’uko Jenoside yakorewe abatutsi iba mu Rwanda mu mwaka 1994 igahitana abagera kuri miliyoni mu minsi 90 gusa,Igihugu cy’Ubufaransa cyari inshuti y’uwahoze ayobora u Rwanda Perezida Juvénal Habyarimana.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.