Uruhande rw’u Rwanda ku madosiye ya ICTR rwimwe na Loni


U Rwanda ntirwahwemye gusaba akanama gashinzwe umutekano muri Loni guhabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) agashyingurwa mu Rwanda, ariko Umuryango w’Abibumbye ntiwabyumva ahubwo ufata icyemezo cyo kubaka ububiko bwayo i Arusha muri Tanzania. Aya madosiye akubiyemo amakuru avuga ku banyarwanda baburanishijwe n’uru rukiko kuva rwashingwa mu mwaka w’1994 ngo ruburanishe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uhereye iburyo ni Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ari kumwe Umucamanza Carmel Agius

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, Umucamanza Carmel Agius ari mu Rwanda, aho yanabonanye n’abayobozi bakuru barimo na Minisitiri w’Ubutabera  akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, akaba yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ko u Rwanda rutumva impamvu rudahabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) agashyingurwa mu Rwanda kuko hafi ya yose ari umutungo warwo.

Carmel Agius wasimbuye Theodor Meron yagaragaje ko ntacyo yakora ngo u Rwanda ruhabwe aya madosiye. Ati “Kugira ngo u Rwanda rubone aya madosiye birimo inzitizi kandi ntacyo nazikoraho, Umuryango w’Abibumbye wamaze gufata umwanzuro ko inyandiko zose za ICTY na ICTR zizakomeza kuba nibura mu myaka 25 iri imbere umutungo wa Loni, uyu muryango wategetse ko izi nyandiko zitagomba kuzigera zijyanwa mu gihugu icyo aricyo cyose kizifuza. Njye ntabwo nagira icyo mbivugaho kuko icyemezo cyafashwe hejuru yanjye ndetse n’uwo nasimbuye, ntacyo rwose twabikoraho.”

Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rusanzwe ruzi iki cyemezo cya Loni ariko ko rutigeze rucyishimira. Ati “Zimwe muri izo nyandiko mufite mu bubiko bwanyu zirimo iz’umwimerere ukaba n’umutungo wa Repubulika y’u Rwanda tutigeze duha Loni ngo bazigumane burundu, ni gute ziba umutungo bwite wa Loni? Niba wenda ari twe tudasobanura ibintu uko bimeze ndakeka hari uwadufasha kubisobanura kugira ngo tumenye uko aya madososiye yabaye umutungo wa Loni.”

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko mu 1994 nyuma ya Jenoside mu Rwanda hari ahantu harangwamo intambara aho wasangaga imiryango mpuzamahanga yarabaga irimo gushaka ibimenyetso bitandukanye.

Mu mwaka 2015 ubwo ICTR yafungaga imiryango, u Rwanda rwongeye gusaba ko ububiko bw’amadosiye yarwo bushyirwa i Kigali, iki cyimwe agaciro ubwo ku wa 25 Ugushyingo 2016 Umuryango w’Abibumbye wafunguraga inyubako ya miliyoni umunani z’amadolari i Arusha muri Tanzania, irimo igice kizabika ariya madosiye. Muri uwo muhango u Rwanda ntabwo rwari ruhagarariwe.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.