Inzovu za Cote d’Ivoire birangiye zitsindiye amavubi mu rugo

Kuri iki cyumweru  tari ya 9 Nzelii 2018, nibwo inzovu za Cote d’Ivoire zari zacakiranye n’amavubi y’u Rwanda kuri stade Regional i Nyamirambo, imbere y’abafana benshi ibitego bibiri bya Côte d’Ivoire kuri kimwe cy’amavubi, uyu mukino ukaba uri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha. Muri uyu mukino igitego cya 1 cya Cote d’Ivoire cyavuye ku burangare bw’umuzamu w’amavubi Kwizera Olivier washatse gucenga Rutahizamu wa Cote d’Ivoire Jonathan Adjo aba amwambuye umupira nibwo yatsindaga igitego cya mbere. Igice cya kabiri kigitangira, Côte d’Ivoire yari…

SOMA INKURU

Impanuka y’indege yahitanye abantu 17 muri Sudani y’Epfo

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’Epfo,Taban Abel, yatangaje ko indege yari itwaye abantu 22 ubwo yakoraga impanuka kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nzeli 2018, yica abantu 17 ariko hari abarokotse batatu, ariko yanemeje ko hari abantu babiri bakomeje kuburirwa irengero. Reuters yanditse iyi nkuru yatamnngaje ko iyi ndege nto yakoze impanuka yari ikuye abagenzi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Juba yerekeza mu Mujyi wa Yirol. Mu barokotse iyi mpanuka harimo umuganga w’umutaliyani ukorera umuryango utegamiye kuri Leta, gusa ubuzima bwe ntiburamera neza ku buryo ari kwitabwaho mu bitaro bya…

SOMA INKURU

Abahize abandi bakaba Miss na Mr Elegancy 2018

Mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, bifite abakemurampaka bagera muri bane bagombaga gutanga amanota ku barushanwa bahatanaga bagera kuri 20, abakobwa 10 n’abasore 10, Rosine Mukangwije na Nshongore Divique nibo bahize abandi umwe aba nyampinga undi aba rudasumbwa mu bijyanye n’ubusirimu mu Rwanda muri 2018. Ibi birori bikaba byatangiye bikereweho amasaha agera kuri 2 kuko byagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri ariko saa mbiri zirengaho iminota nibwo MC Phil Peter yageze imbere y’abantu atangira gutanga ikaze. Abarushanwa babanje kwiyerekana…

SOMA INKURU

Abagore bakora ubuhinzi bakwiriye kwitabwaho kurushaho –Mme Jeannette Kagame

Ejo hashize Kuwa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye isangira ryaganiriwemo uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubuhinzi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakora ubuhinzi bakwiye kwitabwaho by’umwihariko, yagize ati “Ntabwo turi kubanira abagore, by’umwihariko bariya bahinzi baciriritse ku bwo kudaha agaciro imvune zabo. Ntabwo duha agaciro umuhate wabo mu kugaburira uyu mugabane ndetse dusa nk’abasuzugura umusanzu wabo mu iterambere ry’ubukungu”. Yongeyeho ko abayobozi n’inzobere mu by’ubuhinzi bagomba kurazwa ishinga n’iterambere ry’ubuhinzi ndetse no kongera umusaruro wabwo muri Afurika, yagize ati “ndizera ko mutekereza ingaruka nyinshi zo…

SOMA INKURU

TETA 12

TETA yageze ku ishuri yaba aryamye ijoro ryose agatekereza SANGWA, ariko nanone akavuga ati “Ese ndakomeza kumwishyira mu mutima kandi we atanyitayeho amaherezo azaba ayahe ? Reka ninkundire MIGUEL we wambwiye ko anyikundira. Ariko nubwo TETA yari yamaze gufata icyemezo cyo gukunda MIGUEL, byarangaga yaba aryamye akabona ishusho ya SANGWA, mu masoye basa nk’abaryamye ku buriri bumwe barebana agatotsi kamutwara akarota SANGWA kugeza bukeye.   BIRACYAZA !!! Musekeweya Liliane

SOMA INKURU