Igitaramo cyagaragayemo udushya tujyanye n’imyambarire

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Nzeri 2018, i Remera ahazwi nko kuri Junction habaye igitaramo kiswe “Dechire Party” cyari gifite umwahariko wo kuba abakitabira bose bagomba kwambara umwambaro  benshi bita ko ucikaguritse uzwi nka “Dechire” cyangwa incabari mu rurimi rw’ikinyarwanda. Iki gitaramo cyatangiyen ahagana saa moya z’umugroba cyagaragayemo abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyamakuru ,abakinnyi ba filime nyarwanda ,abanyamideli ndetse na bamwe mu byamamare nyarwanda bamamaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abatunganya indirimbo. Tumwe mu dushya twaranze kino gitaramo nuko bamwe mu bakobwa batunguranye cyane kubera imyambaro ya “Dechire”…

SOMA INKURU

Kayonza: Umugabo arakekwaho kwica abana be babiri

Bigirimana Jean Bosco ni umugabo w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Mwili, mu Kagari ka Nyamugari, mu Mudugudu wa Ryamutoto, ubu ari mu maboko y’urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira abana be babiri nyuma y’aho  umugore yari afite amusabye ko bazongera kubana ari uko abo bana batakihaba. Mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeli 2018, ahagana mu ma saa tatu z’ijoro  niho umwana umwe witwa Iranzi Kumbuka w’imyaka 10 yasohotse ajya mu baturanyi ababwira ko mushiki we Irizabimbuto Caline w’imyaka 8 amaze gupfa yishwe n’umuti ise yamuhaye nawe…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 15

Nyuma y’igihe gito Teta yagiye kwiga aba mu Kigo, umunsi umwe azamutse mu nzira yakundaga gucamo asanga Miguel ahahagaze yamutegereje, nuko aramusuhuza. Bite se? Ni byiza Kuhagaze mu inzira se? Niwowe narintegereje Teta, natekereje ko uri bujye ku ishuri utampaye igisubizo, kandi nanjye niga mba mu kigo, nifuzaga gusubira ku ishuri nzi neza igisubizo cyawe, kuko nifuza ko wanyemerera tugakundana ndakwinginze nsubiza. Nuko Teta aramwemerera, bumvikana ko bazajya babonana mu biruhuko niko Miguel arishima cyane, naho Teta agenda atanyuzwe, akagira ati:ubonye Miguel iyo aza kuba ari Sangwa unsabye ubucuti.  …

SOMA INKURU

Mu gihe habura ibyumweru bibiri hakaba amatora y’umunyamabanga mukuru wa OIF, habaye ugusangira ko gushyigikira Minisitiri Mushikiwabo

 Ugusangira kwabaye hagati y’ abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, bahuriye mu musangiro ugamije gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF”, ibi bikaba byabaye mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri kugira ngo mu Mujyi wa Erevan muri Arménie habere amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF”. Muri aya matora Minisitiri Mushikiwabo azaba ahanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, umaze imyaka ine kuri uwo mwanya, azaba ku itariki 11 na 12 Ukwakira uyu mwaka wa 2018. Mushikiwabo watanzwe nk’umukandida wa Afurika, yashimiye abari muri iki…

SOMA INKURU

Kwaka amafaranga indembe ije kwa muganga mbere, ni ugutandukira amahame y’umwuga –Minisitiri Dr Gashumba

  Mu nama nyunguranabikekerezo ngarukamwaka yateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, Paxpress, yabaye kuri uyu wa Kane, yari ifite  insanganyamatsiko yo ‘‘Kunoza ireme rya serivisi z’ubuzima by’umwihariko mu bigo nderabuzima na poste de sante’’, muri iyi nama Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yatangaje ko nta mabwiriza bigeze babaha amavuriro n’ibitaro yo kubanza kwaka amafaranga umuntu uzanye indembe cyangwa aje kwivuza arembye, ngo ababikora baba batandukiriye ku mahame y’umwuga. Minisitiri Gashumba yabivuze nyuma y’ikibazo cyagaragarijwe n’ abaturage ko iyo umuntu asanze umuntu w’indembe ku muhanda yakoze impanuka cyangwa yagize ikindi kibazo, umujyanye…

SOMA INKURU

Uruhare rw’abaturage ni ngombwa mu igenamigambi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018, ubwo Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahaga Abadepite bashya ikiganiro ku itegura, isesengura n’itorwa ry’ingengo y’imari, bayisabye kwita cyane ku ruhare rw’abaturage mu igenamigambi. Depite Barikana Eugène yavuze ko n’ubu abaturage bakigaragaza ko badahabwa umwanya ukwiriye. Yabivuze muri aya magambo “Ugasanga abantu bashyira imbaraga mu gutegura ingengo y’imari ariko mu gutegura igenamigambi nta zirimo. Uruhare rw’abaturage ku rwego rw’umudugudu no ku kagari ntibyitabwaho cyane. Hakwiriye gushyirwamo imbaraga kuko igenamigambi rituruka hasi”. Depite Mpembyemungu Winifrida yagize ati “Hari ingamba ki mu kurushaho guha abaturage uruhare…

SOMA INKURU

Igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali nticyaheje ibyifuzo by’abaturage

Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nzeli 2018, Umujyi wa Kigali watangaje ko igishushanyo mbonera gishya cy’uyu mujyi abaturage bazaba bakibonamo bikazanoroha kugishyira mu bikorwa, kuko aribo bagize uruhare mu kugitangaho ibitekerezo. Igishushanyo mbonera kivuguruye,  Umujyi wa Kigali wacyeretse abantu cyahaye agaciro ibyifuzo by’abaturage, nyuma yo kugaragarizwa ibyifuzo byabo. Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera, hazagenderwa ku bitekerezo by’abaturage, ariko nanone hakarebwa ubwiyongere bwabo.  Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyari gisanzwe, nta ruhare na ruto umuturage yari yaragize mu kugitegura. Ibi ni nabyo…

SOMA INKURU

Nta terambere ryabaho mu gihe hari inzego z’ubuzima zidakora uko bikwiriye –Perezida Kagame

Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018, mu Nama yiga kuri Kanseri y’Ibere hamwe na kanseri Inkondo y’Umura yateguwe n’Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida bo muri Afurika ryo Kurwanya Sida (OAFLA) yabereye i New York, ahateraniye Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatangaje ko nta terambere  ryabaho mu gihe hari inzego z’ubuzima zidakora uko bikwiriye. Yagize ati “Afurika ntabwo ishobora gutera imbere abaturage bacu badafite ubuzima bwiza. Indwara nka kanseri zikomeje gukaza umurego ahanini bitewe n’inzego z’ubuzima zidakora neza uko bigomba…

SOMA INKURU

Abibasirwa n’indwara zitandukanye zanze gukira bafitiwe igisubizo

Umuvuzi gakondo ufite ikusanyirizo ry’imiti nyafurika Sibomana  Jean Bosco yemeza ko ubuvuzi gakondo bufasha abantu batari bake, akaba ari muri urwo rwego yatangarije umuringanews.com zimwe mu ndwara avura harimo  nk’umutwe udakira, isereri, umunaniro ukabije, amibe, ikirungurira, kutituma neza, inkorora, ihindagurika ry’imisemburo bitera gucika intege mu gukora imibonano  mpuzabitsina (imiti yongera sentiment ), imiti yo gufasha abakobwa n’abagore bataciye imyeyo, imiti ibuza abakobwa n’abagore kuribwa mu nda bari mu mihango, kuvura ababaswe n’ibiyobyabwenge nk’urumogi, itabi,inzoga bakabicika. Uyu muvuzi gakondo yemeje ko ibi byose abikesha ikusanyirizo ry’imiti gakondo  nyafurika akabayemeza ko irikusanyirizo…

SOMA INKURU