Drogba yaba yabikije barumuna be ibanga rizabafasha gucakirana n’amavubi?


Ahagana saa tanu z’ijoro zirengaho iminota mike kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yasesekaye i Kanombe ku kibuga cy’indege aho izakina n’amavubi ku cyumweru tariki ya 9 Nzeli, aho baje baturutse i Paris mu Bufaransa mu ndege yabo bwite, mbere gato y’uko bahaguruka Didier Drogba yabasuye mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye no kubatera ingabo mu bitugu muri uru rugendo rwo gushaka itike yerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Cameroun 2019.

Drogba yabanje kubonana n’abakinnyi ba cote d’Ivoire mbere y’uko baza mu Rwanda

Didier Drogba yari yaje gutera akanyabugabo barumuna be Serge Aurier na bagenzi be Bamanutse i Kigali n’indege yabo bwite, abasore barangajwe imbere na Max Alain Gradel, Serge Aurier, Maxuel Cornet, Jean Michaël Seri na bagenzi babo

Umukino w’u Rwanda na Cote d’Ivore uteganijwe ku Cyumweru tariki ya 09 Nzeri 2018 ku isaha ya saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo aho nk’ikipe y’ikigugu, Inzovu za Cote d’Ivoire izaba ishaka uko yakwegura umutwe i Kigali nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Guinée mu mukino wa mbere (3-2), mu gihe ku rundi ruhande Amavubi nayo azaba ashaka intsinzi yayo ya mbere nyuma yo gutsindirwa i Bangui muri Centrafrique ibitego 2-1.

Muri iri tsinda H kandi u Rwanda na Cote d’Ivoire biherereyemo, hazaba undi mukino uzahuza Guinée na Centrafrique zabashije gutsinda imikino yayo ya mbere zizaba zishakamo iyobora itsinda by’agateganyo.

Abakinnyi ba cote d’Ivoire bari mu ndege bagiye kuza mu Rwanda

Iyi kipe ya Cote d’Ivoire yazanye n’itangazamakuru ryayo irakorera imyitozo kuri stade ya Kigali Inyamirambo mu kanya saa munani, ikaba yaje izanye n’abasitari bayo hafi bose, mbere yo kuza mu Rwanda bakaba bakoreraga imyitozo mu gihugu cy’Ubufaransa.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.