Nyuma y’igihe kirekire mu bwigunge, Abaturage b’i Banda barashimira RENERG


 

Ni ukuri uyu wa gatanu tariki 24 Kanama, hatashywe ku mugaragaro, amashanyarazi yatanzwe na RENERG ( R) Ltd  yahawe abaturage bo mu Kagali ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma y’igihe kirekire aba baturage batazi uko amashanyarazi asa, aho aba baturage batatinye gutangariza umuringanews.com ko aya mashanyarazi yabafashije kugarura icyizere cy’ubuzima, dore ko uwatangiraga gutera imbere muri aka gace yahitaga yimukira ahari amashanyarazi, bityo aba baturage bakikijwe n’imbago za parike y’ishyamba rya Nyungwe itera mbere rikaba ryarasaga  nk’iritabareba, ngo ariko kuri ubu barahamya ko bishimiye ubuzima barimo nyuma yo kugezwaho amashanyarazi.

Ibyuma byifashishwa mu gukurura imirasire y’izuba kugira ngo amashanyarazi aboneke

Muhire Jean Pierre uvuka muri aka gace, akaba ari nawe wazanye iki gitekerezo cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu Kagali ka Banda, yatangaje ko aya mashanyarazi yahawe abaturage bo muri aka Kagali  afite kw 30 zifite ubushobozi bwo gucanira ingo 130, ibigo binyuranye hamwe n’abakora ubucuruzi buciriritse. Ibi akaba yarabikoze mu mpera z’umwaka wa 2015.

Muhire yagize ati “ mvuka hafi ya hano nari mpazi, nari nzi n’ubukene bafite, mbona ko nafasha abaturage ba hano mu kubakura muri ubu bwigunge, dore ko byagaragaraga ko EUCL itazahagera vuba, ngira igitekerezo cy’ukuntu nashaka amafaranga najye nongeraho ayanjye kugirango nkure abaturage ba hano mu bwigunge bwo kutagira umuriro”.

Muhire nyiri umushinga RENERG (R) Ltd asobanura imikorere y’ibyuma bisakaza amashanyarazi muri Banda

Umwe mu baturage batuye muri kano Kagali ka Banda, Uwizeye Adeline yatangaje ko mbere y’uko aya mashanyarazi ahagera babaga mu bwigunge bukomeye, aho yagize ati “twe twari tuzi ko Imana yatwibagiwe kuko nta byishimo twagiraga, twabagaho tumurikisha ibikenyeri mu nzu, icyatubabazaga kurushaho ni ukubona umuntu atangira gutera imbere ariwe twahahiraga, cyangwa waduhaga izindi serivisi zifite akamaro, akaba ariyimukiye agiye ahabona amashanyarazi”.

Ndizeye Paul nawe ni Umuturage wo mu Kagali ka Banda we yatangaje ko ubu anezerewe cyane aho akorera amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu ku munsi (5000frw), abikesha servisi aha abaturage yifashishije amashanyarazi aturuka ku mirasire bazaniwe na RENERG.

Muri centre ya Banda aho abaturage bishimira amashanyarazi akomoka ku mirasire babonye nyuma y’igihe kinini bari mu bwigunge

Igiciro cy’aya mashanyarazi ni amafaranga 300 kuri kw 1, aho abaturage bavuga ko byaba byiza kurushaho igiciro kigabanyijwe, ariko bakaba bigomwa bimwe na bimwe bagakora iyo bwabaga bakawugura kuko aya mashanyarazi kuri bo bumvaga ari amateka, ariko Umuyobozi w’Akarere wungirije Ntaganira Josue Michel yahumurije aba baturage abizeza ko mu gihe cy’ibyumweru 2, bazaganira n’uriya wazanye umushinga Muhire, bakareba niba ku biciro hari icyahinduka ariko bakabikora ku buryo bitahombya umushinga, ngo ibikorwa byiza byagezweho bibe byasubira inyuma.

Uyu mushinga wagezweho hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 110,  harimo inkunga ingana na 99,856 by’amadolali  ni ukuvuga asaga miliyoni 76 z’amafaranga y’u Rwanda  z’icyo gihe  yabonetse mu marushanwa y’ Africa “ renewable off-grid power challenge competition” yari yateguwe na “ Power Africa” ibinyujije muri USADF (United State Africa Development Found).

Umuyobozi wa power Africa

 

Vice Mayor ushinzwe ubukungu Ntaganira Josue Michel

 

Umwe mu batangabuhamya bagezwweho n’amashanyarazi batuye i Banda

 

Muhire niwe wazanye igitekerezo cy’umushinga w’amashanyarazi i Banda aba ari nawe ugishyira mu bikorwa

NIKUZE NKUSI DIANE

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.