Abangiza ibishanga baburiwe k’umunsi w’umuganda


 

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo habaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama, wabereye mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo, akaba ari umuganda wahariwe gusiba ibyobo biri mu gishanga cya Nyacyonga wahuje inzego zirimo Minisiteri y’ibidukikije, Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’izindi.

Muri icyo gikorwa Minisitiri Biruta akaba yavuze ko nta muturage wemerewe gucukura umucanga cyangwa ibumba mu gishanga atabiherewe uburenganzira yagize ati “Gucukura umucanga n’ibumba mu gishanga bisabirwa uruhushya, ubishaka agasabwa kuzasubiranya aho agiye gucukura. Kuba turi gusubiranya ibyobo byacukuwe mu bishanga ni uko hari abantu bacukura umucanga n’ibumba mu bishanga mu buryo butemewe, ntibasubiranye aho bacukuye.”

Minisitiri Biruta yibukije abari bitabiriye umuganda ibyiza byo kubungabunga ibishanga

Minisitiri Biruta yavuze ko hari ibishanga byangiritse leta yatangiye gusana, asaba abaturage kugiramo uruhare,  ati “Turakangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko yo kubungabunga ibidukikije, birinda kwangiza ibishanga kuko bifite akamaro kanini mu iterambere ry’igihugu. Ibishanga bibika amazi bikanayayungurura,   bifite ubutaka buhingwaho”.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta yibukije abaturage ko ibishanga bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, asaba abaturage gushyira imbaraga mu kubibungabunga, hakanashyirwa imbaraga mu gukumira ababyangiza bacukuramo umucanga n’ibumba.

Ku munsi w’umuganda hasibwe ibyobo biri mu bishanga hanasobanurwa akamaro k’ibishanga

Igice cy’iki gishanga cya Nyacyonga cyatunganyijwe ni icyo mu murenge wa Nduba gifite hegitare zigera ku 10. Cyakoreragamo koperative yari ifite icyangombwa cyo gucukura umucanga, ariko iza kuhamburwa.

Mu Rwanda habarurwa ibishanga 415,  bingana 10 % by’ubuso bw’igihugu, muri ibi bishanga, 38 bihinzemo ku buryo bwihariye naho ibindi bikoreshwa ibintu bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubukerarugendo.

 

HAGENGIMANA Philbert

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.