Carcarbaba ni kampani icurururiza imodoka mu Rwanda, ihagarariye inganda nyinshi zikora imodoka mu bushinwa by’umwihariko ikorana n’uruganda “DONGFENG Motors”. Yafunguye imiryango ku mugaragaro mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2022. Ubuyobozi bwayo butangaza ko bacuruza imodoka nziza, zikomeye, zigezweho, zifite ikoranabuhanga rihambaye zibungabunga ibidukikije ku rwego mpuzamahanga kandi ku giciro gito.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa Carcarbaba bwaboneyeho umwanya wo kwakira abakiriya bayo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, iboneraho n’umwanya wo kubamurikira imodoka nshyashya igiye kugezwa mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 2024 izaba ikoresha amashanyarazi gusa.
Ubu buyobozi bwa Carcarbaba bwanashimiye abakiriya bayo imikoranire myiza bagiranye bakabafasha gutera imbere, aho mu mwaka 1 bamaze bakorera mu Rwanda bamaze gucuruza imodoka zirenga 150.
John Mugabo, umuyobozi mukuru wa Carcarbaba, atangaza ko biyemeje kuzanira abakiriya babo imodoka ziri ku rwego rwo hejuru, zikoresha amashanyarazi na lisansi, bakaba banashimira abakiriya babo uko bagiye babafasha gutera imbere.
Ati “Duhagarariye inganda nyinshi ariko DONGFENG niyo twashyize imbere, mu mwaka tumaze kugera ku bikorwa byinshi, mu mwaka umwe tumaze kugurisha imodoka zirenga 150, akaba ari muri rwego twafashe umwanya wo gushimira abakiriya bacu. Turateganya ko mu myaka 2 ikurikira tuzagurisha imodoka zirenga 300. Twaboneyeho n’umwanya wo kumurikira abakiriya bacu imodoka nshya izajya ikoresha amashanyarazi gusa, ariko amahitamo azaba ari ay’umukiriya yaba kugura ikoresha lisansi n’amashanyarazi cyangwa kugura ikoresha amashanyarazi gusa”.
John Mugabo akomeza atangaza ko impamvu imodoka zabo zikunzwe cyane kuko zigura make, zifite ubwiza n’ingufu (comfort) zikaba zinafite umwihariko wo kutangiza ikirere kuko zinywa lisansi nkeya ubundi zigakoresha bateri (y’amashanyarazi), ikaba ifite (Yellow 6) kuko isohora amazi meza.
Agarutse ku mafaranga John Mugabo atangaza ko usanga imodoka za Carcarbaba zikomeye, zitwarika neza kandi ibiciro byazo ugereranyije n’iby’izindi company, usanga imodoka ziri mu bwoko bumwe harimo ikinyuranyo cya miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda kandi na lisansi zinywa gake.
Abakiriya ba Carcarbaba bo mu Rwanda bayivuga imyato
Abakiriya banyuranye baguze imodoka za Carcarbaba batangaza ko usanga ari imodoka ziremetse neza (comfort), zinywa gake kuko zifite umwihariko wo gukoresha n’amashanyarazi, itangiza ibidukikije kuko nta myuka mibi isohora bitewe n’uko ikoze hejuru y’ibyo uruganda rukaba rutanga garanti ifatika kandi ziri ku giciro gito ugereranyije n’izindi zikorwa n’izindi nganda.
Umwe muri bo ni Kakoza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC yatangaje ko iyi Kampani ifite imodoka nziza kandi zikomeye ndetse zitanahenze haba mu mafaranga cyangwa mu buryo bwa lisansi.
Ati: “Iyi modoka nayigerageje kuva Kigali njya Huye, nakoreshaeje litiro 8 gusa. Aba bantu baradusirimuye ahubwo nibazane n’izindi tugure. Iyo amapine apfumutse ifite ikoranabuhanga rituma ipine rihita ryihoma ukoresheje imashine ibamo ukayishyira ahapfumutse hagahita hihoma. Mugure cyangwa mugurire abagore banyu’’.
Carcarbaba ikaba ikorera i Kigali ku muhanda wo mu Kanogo ahahoze ari cars wash, ikaba iha ikaze abaturarwanda kwigurira imodoka nziza, zihendutse, zinywa gake kuko zifite umwihariko wo gukoresha n’amashanyarazi n’irindi koranabuhanga rihanitse kandi rinabungabunga ibidukikije.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane