Uko Covid-19 yifashe mu Rwanda, abo imaze guhitana n’amakuru mashya y’urukingo


Imibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima, yerekana ko kugeza ubu abantu 18 basanzwemo Covid-19  mu bipimo 1,549 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,671. Abantu bashya 28 no bo bakize bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,845, abakirwaye ni 1,801,  cyakora iki cyorezo cyahitanye 2, bituma umubare w’abamaze gupfa bose baba 25.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Hagati aho Ikigo cy’Abanyamerika kiri gukora urukingo rwa COVID-19, Moderna, cyatangaje ko mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2020, aribwo kizamenya niba urwo kiri kugerageza rwizewe ku buryo rwatangira gukoreshwa.

Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stephane Bancel, yatangarije CNBC ko mu Ukwakira bazaba bamaze kubona amakuru ahagije ajyanye n’uru rukingo rugeze mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza.

Nubwo Moderna yatangaje ibi, Umuyobozi w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya Ibyorezo, Robert Redfield, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko urukingo rudashobora kuboneka mbere y’igihembwe cya kabiri cyangwa icya gatatu cy’umwaka utaha.

 

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.