Umufaransakazi agiye kuburanishwa ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


Urukiko rwo mu Bufaransa (Tribunal Correctionnel de Paris) ruzaburanisha umunyamakuru Natacha Polony kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva mu 2017, itegeko ryerekeye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana ibikorwa byo guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside zemewe n’u Bufaransa zirimo n’iyakorewe Abatusti mu 1994.

Uyu mugore uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe n’abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio France Inter ku wa 18 Werurwe 2018.

Icyo gihe yavuze ko “Mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside, bose bari kimwe mu mpande zombi, ko nta wari mwiza ngo undi abe mubi, bose bari amasarigoma arwana akicana.”

Umwaka ushize Polony yari yahamagajwe n’urukiko hasuzumwa inzitizi zari mu rubanza mbere yo kugena umunsi w’iburana mu mizi.

Icyo gihe Me Gisagara Richard uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, CRF muri urwo rubanza, mu gusobanura icyashingiweho hatangwa ikirego, yavuze ko ibyemezo byafashwe nyuma yaho amashyirahamwe atandukanye arimo Ibuka-France, CRF, basanze ibyo Natacha Polony atari ibyo kwihorera.

Yakomeje avuga ko bandikiye ubuyobozi bwa Radio hamaganwa ayo magambo cyane ko byabayeho mu gihe cyo kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ari ibintu byiza ko ubutabera butangiriye ku muntu nka Natacha Polony kuko ari umunyamakuru uzwi cyane mu Bufaransa.

Itegeko rihana abapfobya jenoside mu Bufaransa ryashyizweho nyuma y’igihe CRF iburana na Leta y’u Bufaransa itanga ubusabe bw’uko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byaba icyaha, bica mu nkiko zitandukanye, urw’ubujurire, urusesa imanza n’urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment