Nyuma yo guhohoterwa bikomeye n’umugabo we, ubu bari mu myiteguro yo kubana akaramata


Umuhanzi  uzwi nka Weasel Manizo wo mu Gihugu cya Uganda wavuzweho guhohotera umunyarwandakazi Sandra Teta banabyaranye abana babiri ubu biravugwa ko ari kwitegura gushyingirawa nawe ndetse ko ari mu myiteguro yo kuza kumusaba no kumukwa.

Ikinyamakuru BigEye, kiri mu bikomeye byandika imyidagaduro muri Uganda, cyatangaje ko umuririmbyi Weasel afite gahunda yo gushyingiranwa na Teta Sandra bamaze igihe bakundana.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko gifite amakuru ko Weasel uyu mwaka uzarangira aje i Kigali kwiyerekana mu muryango, ndetse mu mpera zawo bakarushinga byemewe.

Cyanditse kiti “Weasel mu myiteguro yo kujya kwiyereka umuryango wa Teta Sandra.” Cyakomeje kivuga ko uyu muhanzi yitegura gukorera i Kigali imihango yo gusaba no gukwa Teta Sandra.

Ibi bivuzwe nyuma y’igihe Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bari mu Rwanda aho baje basa n’abahunze mu gihe uyu mubyeyi yari amaze igihe akorerwa ubuvugizi n’abantu batandukanye kubera ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we bivugwa ko ryashoboraga no kumuviramo urupfu.

Kuva icyo gihe Sandra yirinze kugira icyo avuga ku byamukorerwaga icyakora ubwo yari mu kiganiro na Youtube Chanel imwe ya hano mu Rwanda abajijwe uko afata Weasel Manizo babyaranye avuga ko nta kirenze kuba ari Papa w’abana yabyaye kandi abimwubahira.

Amwe mu mafoto yagiye hanze ubwo hasakaraga inkuru y’ihohoterwa Sandra akorerwa na Weasel

INKURU YANDITSWE NA MUHONGERWA Alicefacebook sharing button

IZINDI NKURU

Leave a Comment