Indangamirwa ni ishyirahamwe ry’abahoze bakora uburaya hamwe n’abandi bakibukora bo mu Karere ka Nyagatare, bakaba batangaza ko mbere yo kujya mu ishyirahamwe “Indangamirwa” nta gaciro bahabwaga, bafatwaga nk’indaya, ntibabe bagira ijambo kabone niyo baba bari mu karengane, bakimwa n’uburenganzira bwo kwandikisha abana babo kuko abagabo babaga babyaranye nabo babaga badashobora kwemera imbere y’amategeko ko babyarana n’indaya. Bashimangiye ko nyuma yo kwishyira hamwe bavanywe mu kato, abana babo babandikaho nta kibazo ndetse byabongereye icyizere cyo kubaho kuko baahise bashirika isoni bajya kwipimisha bamenya uko bahagaze, ibi bikaba bibafasha gutangirira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku gihe ku bamaze kwandura ndetse bakanigishwa kwirinda gukwirakwiza ubwandu bushya bakoresha agakingirizo ndetse n’abatarandura bakigishwa ingamba zibafasha kwirinda kwandura virusi itera SIDA.
Imbere y’ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”, umuyobozi w’Indangamirwa yabahishuriye ko umurimo w’uburaya uba urimo ibyago byinshi birimo no kuburiramo ubuzima binyuze mu nzira nyinshi, ariko yashimangiye ko amahugurwa bagiye bahabwa bakimara kwishyira hamwe yagiye abagirira akamaro gakomeye harimo kureka uburaya, ariko n’abakiburimo batarafata icyemezo cyo kubureka ntibabatererana cyane ko atari bwiza cyane ko ari umurimo wuzuyemo ingaruka nyinshi ku buzima.
Umuyobozi w’Indangamirwa yagize ati “hari igihe ujya ahantu uziko ugiye gukorera ubuceri ariko bakakwambura, ukaba wakubitwa byarimba bakanakwicira mu nzira. Indi ngorane irimo ikomeye ni ukwandura virusi itera SIDA”.
Uyu muyobozi w’Indangamirwa yitanzeho urugero ko we yagize ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, ko ariko we yamaze kureka uburaya, yanashimangiye ko kuba muri iri shyirahamwe bibafasha kuko hari igihe umuntu yajyaga gufatira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA aho batamuzi, ariko kuba barishyize hamwe bagafata umwanya wo kuganira byatumye biyakira ndetse ubuzima bukomeza kugenda neza, dore ko batagihabwa akato cyangwa ngo babe babima serivisi ku bamaze kujya ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.
Umuyobozi w’indangamirwa yashimangiye ko gahunda yo kwishyira hamwe yabagiriye akamaro kanini cyane kuko buri kwezi babapima virusi itera SIDA, cyane ko baba bafite abanyamuryango bashya haba abaturutse muri Uganda cyangwa ahandi, ibi bituma bamenya uko bahagaze, bagatangira imiti kare ku bamaze kwandura SIDA, abandi nabo bakagirwa inama zibafasha kwirinda kwandura virusi itera SIDA harimo no guhabwa udukingirizo tw’ubuntu baha abakiriya babo babagana.
Undi munyamuryango w’Indangamirwa nawe yatangaje ko kwishyira hamwe byabagiriye akamaro kanini, ngo uretse ko bari bagerageje gutangira umwuga wo kudoda bahabwa imashini 2 zinyuranye n’umushinga (HPA) mu mwaka wa 2012, bazibitsa ku Murenge kuko batari bafite aho bazishyira ako kanya, bashakisha amafaranga ngo bakodeshe inzu yo gukoreramo Nyagatare mu mujyi, bityo bashake abazibigisha cyangwa harebwe mu ndangamirwa ababa bazi kudoda bazikoreshe banigishe n’abandi ndetse n’abatabishaka bigishe abana babo, ariko Umurenge warazibimye ngo bashake ibyangombwa by’ubuzima gatozi berekane ko ari koperative, nyuma yo kubibona, babijyana bakabibatera, imashini barazimwa aho mu mwaka wa 2018 bazihaye indi koperative, babashukisha kwigira ubuntu, nyuma y’icyumweru batangira kubaca amafaranga ndetse ntibigishwe imashini ahubwo bakigishwa gukora amasabune gusa.
Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian yabazwaga uko iki kibazo cy’ishyirahamwe indangamirwa cyakemuwe, yatangaje ko atari akizi, ko ariko agiye kugikurikirana mu buryo bwihuse, kugirango gikemurwe.
Iri shyirahamwe ry’indangamirwa ryo mu Karere ka Nyagatare rigizwe n’abanyamuryango bari hagati ya 250 na 300, bakaba bizigama 1000 buri cyumweru bakayajyana muri sacco, nyuma y’amezi 6, hagatombora uyahabwa akayabyaza umusaruro ubafasha kwiteza imbere, uretse ubwo bwizigame hari n’ibindi bimina bagenda bjyamo bibafasha umunsi ku wundi.
NIKUZE NKUSI Diane