Indwara zo mu matwi ku isonga mu ndwara 20 zivuzwa na benshi

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), igaragaza ko indwara zifata mu matwi ziri ku rutonde rw’indwara 20, ziza imbere y’izivuzwa n’umubare munini w’abagana ibitaro byo hirya no hino mu gihugu MU Rwanda.

Mu bantu babarirwa mu bihumbi 390 bo mu Rwanda bafite hejuru y’imyaka itanu, byagaragaye ko bafite ubumuga, muri bo abagera ku bihumbi 42 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kandi ahanini bituruka ku ndwara zo mu mu matwi ziba zitaravuwe neza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, hakaba hatangijwe ku mugaragaro ubuvuzi bw’indwara zo mu matwi, mu muhogo no mu mazuru, igikorwa cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kumva.

Muri iki gikorwa abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zo mu matwi, mu muhogo no mu mazuru bahuriye mu Rugaga rwita ku kuvura izo ndwara, barimo gutanga serivisi zo kuzisuzuma no kuzivura, ari nako batanga ubujyama bwo kuzirinda.

Abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri, bishimira ko muri ibyo bitaro, hari umuganga w’inzobere mu kuvura izi ndwara uhakorera, ndetse bikaba byaranahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu kuzisuzuma no kuzivura.

Mu gihe cy’amezi atatu ashize mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, hatangiye gutangirwa Serivisi zo gusuzuma no kuvura indwara zo mu matwi, mu muhogo no mu mazuru, bimaze kwakira abarwayi 630, biganjemo abagiye bavurwa indwara zirimo n’iy’Umuhaha ndetse na Anjine.

INKURU YA TUYISHIME Eric

IZINDI NKURU

Leave a Comment