Kigali: Batawe muri yombi bari mu kirori

Kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 15 biganjemo urubyiruko bafatiwe mu murenge wa Nyamirambo, mu kagari ka Mumena muri Nyarugenge, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakoze ikirori. Aba bose bafashwe kuwa 24 Mutarama 2021, ahagana ya saa mbili z’umugoroba ubwo bari mu birori by’uwari wagize isabukuru y’amavuko, banyoye banasinze. Umwe mu bafatiwe muri ibyo birori yemereye itangazamakuru ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Ati “Abenshi bari abaturanyi. Abafatiwe mu rugo iwanjye ni abaturanyi bange, twari twicaye twarengeje umubare w’abagomba kuba…

SOMA INKURU

Rwamagana: Arashinjwa kwica no gukomeretsa bikomeye

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko mu ijoro ryakeye ryo kuwa 11 Mutarama 2021, rwataye muri yombi Semana Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica  Rumanzi Egide, akanakomeretsa bikomeye umubyeyi we Mukakalisa Annonciata. Aya mahano yabereye  mu mudugudu w’Umurinzi, uherereye mu murenge wa Munyiginya,  mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. RIB yatangaje ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye icyo cyaha gikorwa, ndetse n’abandi bose bakigizemo uruhare. RIB yemeje ko Semana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje. Abagize umuryango wahohotewe bavuga ko Semana wafunzwe yakoze…

SOMA INKURU

Ruhango: Ukora ku rwego rwa Dasso yatawe muri yombi

Ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu murenge wa Ruhango, akagali ka Munini, mu mudugudu wa Gaseke, hafashwe umugabo w’imyaka 37 wo mu Karere ka Ruhango wakoraga mu rwego rw’umutekano ‘DASSO’ yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, mu bihe bitandukanye amufatiranye. Uwo mwana akekwaho gusambanya afite imyaka 17, akaba ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha abaturarwanda kwirinda no gukumira Covid-19. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza. Yasabye…

SOMA INKURU

Muhanga: Batawe muri yombi nyuma yo kwiba asaga miliyoni

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe yafashe Ntagengwa Christian ufite imyaka 19 na Habimana Jules ufite imyaka 27 bakekwaho ubujura. Aba basore babiri bafatanwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni (1.185.000) bikekwa ko bari bamaze kuyiba umucuruzi witwa Nyiramana Pelagie, ufite depo y’inzoga mu gasantere ka Munyinya ho mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya basore baje kuri depo ya Nyiramana, maze uwitwa Ntagengwa Christian…

SOMA INKURU

Uko iburana ry’umunyamakuru Ndayizeye Phocas na bagenzi ryagenze

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, nibwo umunyamakuru Phocas Ndayizera hamwe na bagenzo be 12 bareganwa mu rubanza rumwe baburanye hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruri i Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka. Abareganwa n’Umunyamakuru Phocas Ndayizera ni Karangwa Eliaquim, Niyonkuru Emmanuel alias Elungu, Niyihoze Patrick alias Nick, Byiringiro Garnon alias Bingo, Bikorimana Bonheur, Bizimana Terence, Munyensanga Martin alias Corbon, Mushimiyimana Yves, Nshimyumuremyi Jean Claude alias Kayima, Rutaganda Bosco, Nshiragahinda Erneste na Ukurikiyimfura Théoneste. Abaregwa bose baburanye bari muri Gereza ya Mageragere iri mu…

SOMA INKURU

Herekanywe abagabo bakekwaho ibyaha binyuranye bifashishije inyandiko mpimbano

Ejo hashize Kuwa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yerekanye Rwabukwisi Albert ukekwaho kuba yakoraga inyandiko mpimbano yifashishije kashe 47 z’ibigo bitandukanye bya Leta ibyigenga n’amabanki. Yafatanwe n’abandi bantu babiri ari bo Ndagano Fardjallah Kazimbaya na Kalisa Ismael, aba barakekwaho ubufatanye na Rwabukwisi mu gukora urushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, bakaba banarufatanywe. Ubwo berekwaga itangazamakuru ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali Rwabukwisi Albert, yari kumwe na Ndagano Fardjallah Kazimbaya ndetse na Kalisa Ismael. Ndagano Fardjallah Kazimbaya yasabwe na mushiki we, Uwase Sharifa Kazimbaya uba muri…

SOMA INKURU

Hafashwe abapolisi n’umuturage bakekwaho kurya ruswa

Polisi y’u Rwanda yerekanye abapolisi 2 bakoraga mu Kigo gishinzwe Gusuzuma Ibinyabiziga bafatanyije n’umuturage umwe, bakaba bakekwaho ibikorwa bijyanye no kurya ruswa. Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020 mu gikorwa cyo kwerekana abapolisi babiri n’umuturage bakekwaho kwakira ruswa. CP Kabera asobanura ko uyu muturage yashatse umupolisi baziranye, ashaka uburyo bakorana kugira ngo bage azana ibinyabiziga binyureho amuhaye ruswa kandi bidafite ubuziranenge. Agaragaza ko ruswa abapolisi babiri n’umuturage bahawe, ari igikorwa cyari kimaze iminsi gikorwa.…

SOMA INKURU

Rwanda: Abasambanya abana n’abafata abagore ku ngufu bafatiwe ingamba zikaze

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bugiye kujya butangaza  urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Ibi ubushinjacyaha bubitangaje mu gihe ibihano kuri ibi byaha byakajijwe ngo bukaba bwizeye ko ari kimwe mu bizatuma abantu batinya kwishora muri ibyo byaha. Hari bamwe mu baturage bumva neza ingaruka z’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu haba ku wa bikorewe, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange bagaba inzego zishinzwe guhana bihanukiriye ababikora  ndetse no kwigisha abaturage ububi bw’ibyo byaha, kubyirinda, n’abaturage bakareka kubihishira. Umuyobozi w’impuzamiryango iharanira uburenganzira…

SOMA INKURU

RIB yerekanye abantu 57 bafashwe barimo na ba Generali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 57 bafatiwe mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo abafite amapeti yo hejuru mu ngabo, ba General na ba Colonel. Mu bafashwe harimo uwitwa Gen. Irakiza Fred na Gen. Habyarimana Joseph hamwe na Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD akaba yanavugishije Itangazamakuru. Muri aba berekanywe uyu munsi, harimo Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD uvuga ko yafatiwe mu Burundi. Uyu…

SOMA INKURU

Rwanda: Uwahoze ari Minisitiri w’intebe yegejejwe mu rukiko

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, nibwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yitabye urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, nyuma yo gufatwa aregwa ibyaha binyuranye. Dr Habumuremyi akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda no gukoresha nabi umutungo ndetse n’ubuhemu. Urubanza rurimo kubera mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwitabiriwe n’itangazamakuru ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Konoravirusi. Abunganira Dr Habumuremyi bagaragaza ko urubanza rwamamajwe cyane ndetse rukaba rwavuzwe cyane mu itangazamakuru, kuri bo bikaba biteye impungenge ngo…

SOMA INKURU