Kwiga uburezi ntibigaharirwe igice kimwe cy’abanyeshiri -Dr Munyakazi

Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yasabye abanyeshuri kugira amahitamo meza, ababwira ko icyifuzo cya Minisiteri y’Uburezi ari uko abanyeshuri b’abahanga bahitamo kwiga uburezi. Ibi byatangarijwe muri Lycée de Kigali, ahari hateraniye abanyeshuri biga muri Collège Saint André i Nyamirambo n’abo muri iki kigo, ubwo Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC” yasozaga igikorwa cyo gushishikariza abanyeshuri b’abahanga bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye guhitamo amashami y’amashuri nderabarezi (TTC), aho kuyaharira abafite amanota ya nyuma gusa. Ubu bukangurambaga bwateguwe…

SOMA INKURU

Urubyiruko rwasabwe kuba igisubizo mu kurwanya ibiyobyabwenge

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred,  yasabye urubyiruko kumva neza ibyo bazatozwa nyuma bakajya gufatanya n’inzego za leta mu kwigisha urundi rubyiruko rukishora mu biyobyabwenge n’ibindi. Ibi yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mutarama 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya Karindwi ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, mu Karere ka Kayonza, ku ishuri ryisumbuye rya Kayonza (Kayonza Modern School) ahahuriye abanyeshuri 681 baturutse mu mirenge igize aka Karere. Guverineri yagize ati “Tubitezeho gutanga umusanzu wanyu mu kurwanya ibiyobyabwenge,  inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibangamiye urubyiruko…

SOMA INKURU

Ingengabihe y’amashuri mu Rwanda iri kuvugururwa, igisubizo cyayo gitegerejwe mu myaka 3

Umwanzuro wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15, ugaruka ku gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, ibi bikaba bytumye Minisiteri y’Uburezi yemeza ko iri kuvugurura ingengabihe y’amashuri, ku buryo umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzongera gutangira muri Nzeri, mu myaka itatu iri imbere ni ukuvug mu mwaka wa 2022. Uyu mwanzuro ufshwe nyuma y’aho Umuyobozi w’Inama y’uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Nzakamwita Servelien, agaragarije ko Nyakanga na Kanama, ari amezi arangwa n’ubushyuhe, hamwe amazi akabura bigasaba abanyeshuri kujya kuyavoma, bikabangamira…

SOMA INKURU

Abasaga 1000 nibo batakoze ikizamini cya leta

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 1170 batagaragaye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2018. Abataragaraye muri ibi bizamini ni 885 bo mu cyiciro rusange na 315 bakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Uturere two Mujyi wa Kigali, Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro nitwo dufite umubare munini w’abatarakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Minisiteri y’Uburezi itangaza ko abanyeshuri bigenga aribo usanga badakora cyane ibizamini. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, avuga ko bamwe muri aba banyeshuri batagaragaye mu bizamini byaterwaga n’uko bari barwaye, abandi ngo bari bafitanye…

SOMA INKURU

Abarimu bakekwaho kurigisa mudasobwa 25 z’abanyeshuri bari gukurikiranwa

Abarimu batandatu bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kitabura mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, barishyuzwa mudasobwa 25 zatanzwe muri gahunda ya ‘One Laptop Per Child’, nyuma y’uko ziburiwe irengero bagashinjwa kugira uruhare mu ibura ryazo. Abarimu bari kwishyuzwa mudasobwa, bavuga ko nta ruhare bagize mu ibura ryazo bagahamya ko ubusanzwe amasezerano yo gutanga mudasobwa aba hagati y’umubyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri. Umwe muri aba barimu yagize ati “Amasezerano aba hagati y’umubyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri. Sinzi ukuntu rero umwarimu yajya kuboneka muri icyo kibazo kandi ntabwo ariwe watizwaga.” “Muby’ukuri mudasobwa zatangirwaga mu…

SOMA INKURU

Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi zisoza ibyiciro binyuranye

  Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo, Kaminuza y’u Rwanda yahaye abasaga 7000 impamyabumenyi zisoza ibyiciro bitandukanye muri bo abize amasomo ajyanye n’inderabarezi nibo benshi, abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni 509, naho umwe ni we uhabwa impamyabumenyi ihanitse (PhD, Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza hasoje abanyeshuri 6540. Muri bo abagore ni 2594 mu gihe abagabo ari 4456, ibi birori byabereye kuri Stade ya Huye mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 55 Kaminuza ya mbere ibayeho mu Rwanda.   Umuhango wo gutanga impamyabumenyi…

SOMA INKURU

Abiga amategeko bari mu marushanwa ajyanye n’amategeko y’intambara

Ejo hashize kuya 1 Ugushyingo nibwo hatangijwe amarushanwa ahuza abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye zigisha amategeko mu Rwanda, ku munsi wa mbere hakaba harabayeho kubanza kubahugura, amarushanwa nyiri zina yatangijwe uyu munsi, aya marushanwa yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wa Croix-Rouge (ICRC) ku bufatanye na kaminuza zigisha amategeko, aya marushanwa akaba yarahuje abanyeshuri biga ibijyanye n’amategeko mu kuburana ku mategeko agenga intambara. Innocent Muragijimana umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali “ULK” mu mwaka wa gatatu w’amategeko, yatangaje ko bareba ubwoko bw’intambara buri kuba, niba ari amakimbirane y’imbere mu gihugu cyangwa…

SOMA INKURU

Amosomo k’ubwenge bw’ubukorano bushyirwa muri mudasobwa ari gutangirwa mu Rwanda

Uburyo bwo gukora porogaramu zishyirwa muri mudasobwa “Artificial Intelligence”, ku buryo igira ubushobozi bwo gutekereza no kwishakamo ibisubizo hadakenewe uruhare rwa muntu. Aya masomo yiswe “African Masters in Machine Intelligence, (AMMI)” yatangijwe mu Rwanda kuwa 15 Ukwakira 2018, ku bufatanye bwa AIMS, Google na Facebook. Abanyeshuri 35 baturutse mu bihugu 11 bize ibijyanye n’Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga ni bo batangiranye n’icyiciro cya mbere. Kizasozwa muri Kamena 2019, abanyarwanda babiri ni bo batoranyijwe mu bazigishwa aya masomo. Perezida wa AIMS akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Next Einstein Forum, Thierry Zomahoun, mu gutangiza aya…

SOMA INKURU

Minisitiri Mutimura yasanganiwe n’ibibazo by’ingutu biri mu burezi i Nyamasheke

Minisitiri Dr Mutimura Eugene yagiye mu Karere ka Nyamasheke abanza kuzenguruka muri bimwe mu bigo by’amashuri nyuma abwira TV/Radio One ko yahasanze ibibazo byinshi kandi birimo iby’ingutu harimo kuba muri aka karere abana baho bakunze gukererwa ishuri ndetse abandi bakarivamo, yanatangaje ko yanahasanze ikibazo cy’abarimu badashoboye aho usanga umwarimu wigisha isomo ariko yagera hagati agasanga hari bimwe mu bice bigize iryo somo (Chapitre) atumva neza akajya gushaka undi mwarimu urimwigishiriza. Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abashinzwe uburezi muri aka Karere ka Nyamasheke bavuga ko impamvu zitera abana gukererwa cyane…

SOMA INKURU