Mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki cyumweru cyo ku ya 1 Ukwakira 2023 nibwo ,umuhanzi nyarwanda The Ben yakoreye igitaramo i Bujumbura mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo , kikaba cyaranzwe n’udushya dutandukanye aho Abarundi beretse urukundo uyu muhanzi bikamurenga akarira ku rubyiniro. 1. Abanyarwanda baje gushyigikira The Ben Dj Brianne, Junior Giti, M Izzo, Bahati Makaca, Sky2, Fuadi Uwihanganye, Uncle Austin, Rwema Dennis n’abandi batandukanye bari baje gushyigikira The Ben.Ni igitaramo cyaranzwe no gusangira ku bafana…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Rwanda: Icyumba cy’umukobwa hari ibigo bikomeje kukirengagiza
Gahunda y’icyumba cy’umukobwa mu mashuri abanza cyatangijwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’abana b’abakobwa batungurwaga n’imihango bikabatera ipfunwe ndetse bamwe bagakurizamo gusiba ishuri igihe begereje kujya mu mihango, nubwo iki cyumba cyaje ari igisubizo ku myigire y’abana b’abakobwa kugeza ubu ibigo by’amashuri 1807 ntibigira icyo cyumba cy’umukobwa. Imibare ya Mineduc yasohotse muri Gicurasi 2023 igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ibigo by’amashuri 3 035 bingana na 62.7% ari byo bifite icyumba cy’umukobwa bivuye kuri 58.3% byariho mu mwaka wa 2020/21. MINEDUC igaragaza ko ibigo by’amashuri bigera kuri…
SOMA INKURUAfurika: Ishyingirwa ry’abangavu rikomeje gufata indi ntera
Urwego Rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’Uburenganzira bwa muntu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rwagaragaje ko ikibazo cyo gushyingira abana kimaze gufata intera muri Afurika y’Epfo, aho abagera kuri 207 bashyingiwe mu mwaka umwe wa 2021. Muri abo bana bashyingiwe imburagihe, 188 ni abangavu naho 19 bakaba ingimbi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibarurishamibare muri iki gihugu. Nibura abana bagera kuri miliyoni 2,6 bakomoka mu miryango y’abakene muri Afurika y’Epfo bikaba bishobora kuba bifite uruhare mu gushyirwa kwabo imburagihe. Ikindi ni uko umubare w’abana babana n’umubyeyi umwe w’umugore ukomeje kwiyongera. Mu…
SOMA INKURUBarasaba ubufasha mu kwirinda malariya
Ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho bwagaragaje ko 34% by’ingo mu Rwanda zidatunze inzitiramibu, ariko kandi ngo n’ingo nyinshi zizifite ziri mu mijyi kuko zihariye 76%, mu gihe ingo zo mu cyaro zifite inzitiramibu ziteye umuti ari 64% by’umubare w’abazifite. Nubwo ubushakashatsi bwerekanye ibi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, mu biganiro binyuranye cyagiye kigirana n’itangazamakuru rinyuranye cyemeje ko nta mpungenge abantu bakwiriye kugira ku kuba indwara ya malaria ishobora kwiyongera, kuko ubushakashatsi bwakozwe abaturage batarahabwa inzitiramibu, nubwo bwagiye gushyirwa ahagaragara inzitiramibu zaramaze gutangwa. Abaturage bati: “Nta nzitiramubu duheruka” Abaturage banyuranye bo…
SOMA INKURUHashyizweho uburyo butanga icyizere cyo kugabanya ubucucike mu magereza
Inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda zishyize ingufu mu kugabanya ibirarane by’imanza ziri mu nkiko no kugabanya ubucucike mu magereza ndetse kuri ubu Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yashyizeho amabwiriza agenga ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha aho uregwa ashobora guhita asabirwa gufungurwa. Umwaka w’Ubucamanza wa 2022/2023 warangiye inkiko zifite imanza 56,379 zabaye ibirarane muri 91,050 zari mu nkiko, zigize 62%. Mu bisubizo Minisiteri y’Ubutabera yakunze gutangaza harimo gushyira imbaraga mu buhuza, n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, aho uregwa yemera kwemera icyaha nk’ingurane yo kugabanyirizwa umubare w’ibyaha akurikiranyweho cyangwa isezerano ahabwa…
SOMA INKURUNyuma yo kurasa abarenga 50 Congo yitwaje u Rwanda
Mbere y’uko ingabo za Congo zirasa abaturage, bivugwa ko abo baturage bari bateguye kwigaragambya, bari baraye mu rusengero rugendera ku myizerere irimo iya gakondo, ruzwi nka Foi naturelle judaïque et messianique vers les nations, ari narwo rubarizwamo rwinshi mu rubyiruko rukunze kwifashishwa na Leta mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ruzwi nka Wazalendo. Kugeza n’ubu ntabwo Guverinoma ya Congo irabasha gusobanura uwatanze itegeko ku gisirikare ngo gitangire kurasa abaturage, nubwo hari babiri batawe muri yombi barimo uwari ukuriye ingabo zishinzwe kurinda Perezida i Goma. Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
SOMA INKURUIbikorwa bya muntu biri ku mwanya wa kabiri mu kwangiza ibidukikije
Imyaka 1800 irashize abantu batangiye kwambara, mu ntangiriro imyambaro yakoreshwaga intoki gusa uko Isi yagiye itera imbere n’uruganda rw’imideli rwarazamutse imyenda itangira gukorerwa mu nganda. Ni muri urwo rwego uruganda rw’imideli ruri ku mwanya wa kabiri mu bikorwa bya muntu bihumanya ikirere, ari nayo mpamvu agashami ka Loni gashinzwe kurengera ibidukikije gasaba abari muri uru ruganda gukora iyo bwabaga bagashyiraho ingamba zihamye. Izi nganda ni zo zazamuye kwangiza ibidukikije bitewe n’imyuka ivamo ndetse n’ibitambaro bakoresha bitabora. Kimwe mu bintu bikomeje kwangiza ibidukikije mu mideli ni ubucuruzi bukorwa n’inganda aho zirindira…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 47 afungiwe gufata ku ngufu, ADN yamugize umwere
Nyuma y’imyaka 47, umugabo w’i New York yahanaguweho icyaha nyuma yuko ikizamini gishya cy’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN) kigaragaje mu buryo budashidikanywaho ko atari we wafashe umukobwa ku ngufu mu 1975. Uku ni ko guhamwa n’icyaha mu buryo butari bwo kuzwi kumaze igihe kirekire cyane mu mateka y’Amerika kuburijwemo nyuma ya gihamya ya DNA. Ibizamini byagaragaje undi mugabo, ubu wamaze kwemera ko ari we wafashe uwo mukobwa ku ngufu. Leonard Mack, w’imyaka 72, yamaze imyaka irenga irindwi muri gereza nyuma yuko mu 1976 urukiko rumuhamije icyaha atigeze akora. Mack yagize ati: “Sinigeze na…
SOMA INKURURwanda: Nyuma yo gutabwa muri yombi amakuru y’ubwicanyi bwe ku gitsina gore akomeje kujya hanze
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahishuye amakuru mashya ku buryo Kazungu Denis yemereye ubugenzacyaha ko yishemo abakobwa batandukanye akabashyingura mu gikoni cy’inzu yakodeshaga mu mudugudu wa Gashiriki, akagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. RIB yashyize ahagaragara amakuru y’ibanze ku wa Kabiri, ariko kuri uyu wa Gatatu yahishuriye itangazamakuru ko Kazungu yatangiye gukurikiranwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, aho yanafashwe akongera kurekurwa kubera ko nta bimenyetso bifatika byabonekaga. Icyo gihe yafashwe bwa mbere akekwaho gukora ubujura, gufata ku ngufu, no gushyira igitutu ku bantu ariko arekurwa…
SOMA INKURUAmarangamutima ya Ineza Elvine umwana wa mbere witabiriye umuhango wo kwita izina
Elvine Ineza ni umwana w’umukobwa w’imyaka 12 uvuka mu karere ka Musanze, wiga muri Regina Pacis, ishuri rya Kiliziya Gatolika riherereye mu mujyi wa Musanze, akaba ariwe mwana wa mbere witabiriye umuhango wo kwita izina kuva watangira mu mwaka wa 2005. Nyuma yo kwita izina umwana w’ingagi rya “Nibagwire”, yavuze ko yahisemo iryo zina mu rwego rwo kwifuriza umuryango “Aguka” uwo mwana w’ingagi avukamo, kwaguka no kugwira. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma yo kwita izina, yavuze ko yishimiye bikomeye uwo muhango kuko wamuhuje na Madamu Jeannette Kagame, yahoraga…
SOMA INKURU